Ifoto y’umunsi: Perezida Paul Kagame yasuye umukecuru w’imyaka 110

Ifoto y’umunsi: Perezida Paul Kagame yasuye umukecuru w’imyaka 110

 Aug 26, 2022 - 09:36

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yakiriwe mu rugo na Nyiramandwa Rachel, umukecuru w’imyaka 110 basanzwe bari inshuti, baherukanaga mu myaka itatu ishize.

Umukecuru Nyiramandwa Rachel w’imyaka 110 wo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu munsi kuwa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yakiriye mu rugo Perezida Paul Kagame urimo kugirira uruzinduko rw’iminsi ine mu ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba.

Ni amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’umukuru w’igihugu yahuje urugwiro n’uyu mukecuru w’inshuti ye y’igihe kirekire.

Uyu mukecuru atuye ahitwa Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Kuri Instagram ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame hashyizwe ubutumwa bugira buti  "Uyu munsi Perezida Kagame yasuye Rachel Nyiramandwa w'imyaka 110 usanzwe afashwa na gahunda zo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza, harimo nko kuvugurura inzu, gahunda ya Girinka ari na yo ubu yafashije uyu mukecuru mu kuba abasha guha amata abaturanyi be”.

Uyu mukecuru si ubwa mbere ahuye na Perezida Paul Kagame kuko bahuye bwa mbere mu mwaka 2017 bongera guhura 2019 ndetse n’iyi nshuro 2022.

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’inshuti ye y’igihe kirekire Nyiramandwa Rachel.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Perezida Paul Kagame asanzwe ari inshuti na Nyiramandwa Rachel.