Ibya Wagnar Group ntibirarangira mu Burusiya

Ibya Wagnar Group ntibirarangira mu Burusiya

 Jun 26, 2023 - 12:06

Umukuru wa Wagnar Group ari gukorwaho iperereza rihambaye nyuma yuko agambiriye kugusha ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin, ari nako Minisitiri w'ingabo mu Burusiya yasuye ingabo muri Ukraine ku rugamba.

Mu mpera z'icyumweru nibwo umutwe wigenga w'Abarusiya wa Wagnar Group uyoborwa na Yevgeny Prigozhin wari watangaje ko utangiye intambara ku gihugu cyabo igambiriye guhindura ubuyobozi bw'ingabo ngo kubera imikorere idahwitse.

Icyakora nyuma y'amasaha 24 aba barwanyi bigumuye, haje kubaho ubwumvikane hagati yabo na Leta y'u Burusiya bemera guhagarika imirwano ndetse Leta ivuga ko ntacyo izakurikirana kuri abo barwanyi yewe n'umuyobozi wabo.

Muri ubwo bwumvikane niho Yevgeny Prigozhin yahise ahungira muri Beralus mu buhuza bwari bugezweho na Perezida w'icyo gihugu Alexander Lukashenko. Icyakora magingo aya nta tangazo Beralus irasohora yemeza ko Prigozhin ari ho ari koko.

Yevgeny Prigozhin FSB irimo kumukoraho iperereza 

Magingo rero ikigo cy'ubutasi mu Burusiya FSB kiri gutangaza ko gikomeje iperereza kuri bwana Yevgeny Prigozhin wari uyoboye imigumuko ya Wagnar Group nk'uko bari baritangiye na mbere yuko iyo migumuko ibaho.

Kuri ubu haribazwa aho Prigozhin yaba aherereye ndetse niba u Burusiya bugiye kurenga kubyo bari bumvikanye bakamuta muri yombi akaryozwa ubugambanyi.

Hagati aho ku mirongo y'urugamba muri Ukraine, Minisitiri w'ingabo mu Burusiya Gen Sergei Shoigu yasuye ingabo ku rugamba mu Karere ka Luhansk, ari nako Ukraine ivuga ko iri gutera intambwe ku rugamba yewe ngo banagabye n'igitero muri Bakhmut baheruka kwamburwa.