Okkama wize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo yasohoye indirimbo-video

Okkama wize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo yasohoye indirimbo-video

 Sep 8, 2021 - 07:52

Umuhanzi uri gushaka aho amenera mu muziki nyarwanda wiyise Okkama yasohoye “Iyallah” yashyizweho ibiganza na producer Element na Bob Pro.

Indirimbo “Iyallah” iri mu njyana ya Afro highlife (type of West African popular music and dance). Iyi njyana yatangiriye muri Ghana mu kinyejana cya 19 iza kugera muri Nigeria mu 1950. Kuri ubu yarasakaye muri Afurika. Uko ikorwa usanga indirimbo irimo ibikoresha bya muzika yo mu burengerazuba bw’Afurika (Jazzy horns, uptempo na Guitars). Davido, Rude Boy, Mr P, na Don Jazzy bari mu bahanzi bakora iyi njyana batunze agatubutse bayisaruramo.

Umuhanzi ukizamuka Okkama ubusanzwe yitwa Osama Masoud Khakid Khila. Yize umuziki ku ishuri ryahoze rizwi nk’iryo ku nyundo ariko ubu riri mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo. Yizeyo kuva mu 2018 kugeza mu 2021. Yakurikiye amasomo yo kuririmba. Yabwiye thechoicelive ko afite gahunda yo gukora umuziki ukagera ku rwego mpuzamahanga. Kuri shene ye afiteho indirimbo eshatu. Okkama yatangiye gusohora indirimbo mu 2020.

 Reba hano indirimbo yahereyeho

Reba hano indirimbo nshya yise”Iyallah”