Amataliki ya Tour du Rwanda 2022 yamenyekanye

Date: Oct 14, 2021 - 09:16   || Updated: Oct 14, 2021 - 10:20

Isiganwa mpuzamahanga rwa Tour du Rwanda ryamaze gutangaza amataliki rizatangiriraho mu 2022.

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda ya 2022 izatangira tariki 20 kugeza 27 Gashyantare.

Tour du Rwanda igiye kongera kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda.  Hari hashize amezi agera ku icyenda gusa  Tour du Rwanda 2021 irangiye dore ko yo yari yaratangiye tariki 2 igeza tariki 9 Gicurasi 2021.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, nibwo ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wo gusiganwa ku magare ryatangaje ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 rizaba hagati y'amatariki ya 20 na 27 Gashyantare 2022. Ubundi Tour du Rwanda ikorerwa ingengabihe n'urwego rukuriye amarushanwa y'amagare ku Isi ari rwo UCI narwo rukamenyesha ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda.

Tour du Rwanda biteganyijwe ko ishobora  kongera gukinwa nta bafana bahari kubera icyorezo cya Covid-19.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 14 kuva yaba mpuzamahanga aho yakinwe inshuro zigera ku 10 riri kuri 2,2 ndetse iyi nshuro ikaba izaba ari iya 4 iri rushanwa rikinwa ku kigero cya 2,1. Kuva Tour du Rwanda yagera kuri 2,1 nta munyarwanda urabasha kuyegukana, ndetse byenda gusa n'igihe iri rushanwa ryagirwaga mpuzamahanga, nabyo byasabye hafi imyaka ine kugira ngo umunyarwanda wa mbere aryegukane. 

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez niwe ufite iri siganwa riheruka rya 2021 ryabaye bwa mbere hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse byagoye kuwureba abakunzi b'uyu mukino ukunzwe mu Rwanda.

Umunya-Espagne Cristian Rodriguez niwe ufite irushanwa riheruka.

Radio Presenter *Entertainment* *Sports*
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!