Umuyobozi w’umuryango Conacce Chaplains uharanira amahoro ku Isi, General Carlos Arroba Gaibor, yahaye Perezida Paul Kagame impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) y’icyubahiro kubera uruhare yagize mu gushakira amahoro u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye.
Ni igikorwa cyabereye mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa yo kubungabunga amahoro binyuze mu kurwanya ibiyobyabwenge no guca imanza mu buryo bwunga yatangwaga n’uyu muryango mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Wabereye i Kigali kuri uyu wa 24 Kamena 2023.
Umuyobozi w’uyu muryango ku mugabane wa Afurika, Dr Dieunedort Kamdem Nounga ni we watanze iyi mpamyabumenyi mu izina rya General Carlos, ayishyikiriza Rucagu Boniface wari witabiriye uyu muhango ngo azayigeze ku Mukuru w’Igihugu.

Rucagu niwe wahagarariye umukuru w'Igihugu ubwo yahabwa iyo mpamyabumye, nawe akaba yanambitswe umudali
Mu ijambo rye Dr Kamdem yagize ati: "General Carlos, arebye imirimo y’indashyikirwa ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yamwoherereje impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika."
"Iriho umukono wa Noteri wo muri USA, muri Leta ya Washington. Hariho kandi n’ikirango cya CPI, urukiko mpuzamahanga, kugira ngo bishimangire ubuziranenge bwayo."
Naho mu ijambo rya Rucagu Boniface uri mu bagize akanama k’igihugu k’inararibonye, nyuma yo kwakira iyi mpamyabumenyi, yavuze ko Perezida Kagame akwiye iri shimwe rikomeye kubera amahoro ashakira u Rwanda kuva kera.

Abanyeshuri bamaze ibyumweru bibiri bakora amahugurwa
Yakomeje agira ati "Abanyarwanda twese turi hano twishimire iyi diplôme ikomeye cyane ihawe Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame! Ndetse tubonereho kuvuga tuti ’Paul Kagame, oye oye oye!’ Kuva muri 1959 kugeza muri 1994, aya mahugurwa y’amahoro ntiyashoboraga kubera mu Rwanda kubera ubuyobozi bubi."
Ikindi kandi Rucagu akaba yasobanuye uburyo Perezida Kagame yamaze guhagarika jenoside, yashyize imbaraga muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, yubaka amahoro mu gihugu.
Tugarutse gato kuri Dr Kardem, akaba yatangaje ko Gen. Carlos ateganya kuza mu Rwanda, akazashimira by’umwihariko Umukuru w’Igihugu.
