Kiyovu Sports yibitseho undi mukinnyi uvuye muri Uganda Cranes

Kiyovu Sports yibitseho undi mukinnyi uvuye muri Uganda Cranes

 Oct 16, 2021 - 09:21

Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura Kapiteni wa Uganda Cranes yongeye gusinyisha indi nkingi ya mwamba.

Nyuma y'uko Kiyovu Sports isinyishije kapiteni wa Uganda witwa Arnord Emmanuel Okwi. Yamaze gusinyisha Muzamiru Mutyaba wakiniraga Express fc yo muri Uganda akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Muzamiru Mutyaba yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 .

Muzamiru Mutyaba w’imyaka 28 ukina ku myanya 2 ariyo nimero umunani na nimero 10  biteganyijweko azagera I Kigali azanye na Emmanuel Arnord Okwi wari wamaze gusinya mbere. Biravugwako iyi kipe ya Kiyovu Sports itarasoza kugura abakinnyi kandi azakomeza gusinyisha abakinnyi bakomeye.