Nyuma y'uko Kiyovu Sports isinyishije kapiteni wa Uganda witwa Arnord Emmanuel Okwi. Yamaze gusinyisha Muzamiru Mutyaba wakiniraga Express fc yo muri Uganda akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Muzamiru Mutyaba yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 .
Muzamiru Mutyaba w’imyaka 28 ukina ku myanya 2 ariyo nimero umunani na nimero 10 biteganyijweko azagera I Kigali azanye na Emmanuel Arnord Okwi wari wamaze gusinya mbere. Biravugwako iyi kipe ya Kiyovu Sports itarasoza kugura abakinnyi kandi azakomeza gusinyisha abakinnyi bakomeye.