Wa muperezida bakubise urushyi bongeye kumutera igi

Wa muperezida bakubise urushyi bongeye kumutera igi

 Sep 28, 2021 - 05:07

Perezida Emmanuel Macron bamuteye igi mu imurikagurisha ry’ibiribwa

Bwana Emmanuel yari mu kivunge igi rimugwa ku rutugu ariko ntiryamenetse. Byabaye ari mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibiribwa riri kubera I Lyon. Abamurinda bahise bamwegera mu kumurinda ko hatagira andi magi bamutera. Uwarimuteye yahise akurwa mu bandi bajya kumwitaho. Macron yabwiye abari bahari ko uwo umuteye igi niba hari icyo ashaka kumubwira yamwegera akamubwira ikibazo afite. Mu kwezi kwa gatandatu Macron yakubiswe urushyi. Uwarumukubise yafunzwe amezi ane. Emmanuel Macron w’imyaka 43 arabura amezi atandatu manda ye ikarangira ariko ntaravuga niba azongera kwiyamamaza.

Reba hano uko byagenze