Essence ya Wizkid  na Tems yaciye agahigo  

Essence ya Wizkid na Tems yaciye agahigo  

 Aug 31, 2021 - 11:00

Yabaye iya mbere ku rubuga rwa Shazam muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ndirimbo 200.  

Essence ni indirimbo yasohotse kuri Album ya Kane ya Wizkid yitwa Made in Lagos yo mu 2020. Iyi ndirimbo yayisubiyemo afatanyije n’umuhanzikazi ukizamuka witwa Tems banahuriye mu nzu ifasha abahanzi. Iyi ni intsinzi ku muziki wa Nigeria na Africa muri Rusange. Dore ko kuba ariyo yaciye ako gahigo kuri urwo rubuga rwa Shazam rukoreshwa mu kumva umwimerere (orginal) wa filimi n’indirimbo iba iri gukinwa cyangwa se kumvwa. Shazam ni sosiyete ya Shazam Entertainment ikaba ifitwe na Apple Inc. kuva u 2018.

View this post on Instagram

A post shared by Shazam (@shazam)

Urutonde rwasohowe n’urubuga rwa Shazam rw’indirimbo 200 zacuranzwe kuri uru rubuga kurusha izindi muri  Amerika rwagaragaje ko iyi ndirimbo ariyo yahigitse izindi. Mu kwezi kwa munani uyu mwaka iyi ndirimbo yayisubiyemo ari kumwe na Tems na Justin Bieber. Shazam yanditse kuri Instagram yayo ishimira Wizkid.

Uyu muhanzi asanzwe afite uduhigo kuri uru rubuga kuko mu 2020 indirimbo ye "Joro" yujuje miliyoni y'abayishatse kuri Shazam.

Reba hano Essence 

Umwanditsi: Danny Rurema