Uruhare rw'Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yokorewe Abatutsi

Uruhare rw'Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside yokorewe Abatutsi

 Apr 13, 2023 - 05:54

Umusanzu w'Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda nyuma yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Inkiko Gacaca zatangiye gutekerezwaho mu mwaka wa 2001, gusa imirimo y’icyiciro cy’igerageza cyazo, cyatangiye kuri tariki ya 18 Kamena 2002 mu Mirenge 12 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Ku bw'ibyo, Inkiko Gacaca zikaba zarasoje imirimo yazo mu mwaka 2012, nyuma y'uko inshingano zari zarahawe zirangiye.

Nubwo Inkiko Gacaca zagiyeho mu mwaka wa 2002, ariko zari zisanzweho mu mucyo Nyarwanda, aho Abanyarwanda bazikoreshaga bakemura ibibazo ariko ahanini hagamijwe kunga abantu.

Kuki inkiko Gacaca zagiyeho?

Inkiko Gacaca zagiyeho mu rwego rwo kwihutisha imanza no gutanga ubutabera ku byaha byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bigaragazwa ko iyo Inkiko Gacaca zitabaho, byari gutwara imyaka 110 kugira ngo abakoze Jenoside bayiryozwe.

Inkiko Gacaca kandi zari zigamije gufasha mu  kumenya ukuri kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guca umuco wo kudahana.

Ikindi kandi zafashije Abanyarwanda kugera k’ubumwe n ’ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwicyemurira bibazo. 

Ibyagezweho n'inkiko Gacaca

Mu myaka icumi, izi nkiko zikora, haciwe imanza zisaga miliyoni ebyiri. Ibi bikaba byaragenzweho kubera ubwitange bw’Abanyarwanda muri rusange n'inyangamugayo zigera ku 16442 mu gihugu hose.

Mu gihe Inkiko Gacaca zasozaga imirimo yazo, Umunyamabanaga Nshingabikorwa w’Inkiko Gacaca, Madamu Mukantaganzwa Domitila yavuze ko inkiko gacaca zasoje inkiko zose zararangije kuburanisha amadosiye yose y’imanza zari zifite.

Imanza zitarangijwe n'inkiko Gacaca zikaba zarakomejwe n'inkiko zisanzwe.

Muri rusange Inkiko Gacaca, zikaba zarafishije mu kwihutisha Imanza kubari barakoze ibyaha muri Jenoside ndetse no kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside.