King James wamaze hafi amezi abiri muri Amerika mu mushinga wa Album ‘’Ubushobozi’’ yagarutse mu Rwanda-Amafoto

 Jul 1, 2021 - 01:34

King James yagiye muri Amerika mu ntangiriro za Gicurasi amarayo hafi amezi abiri agarutse mu mpera za Kamena nyuma yo gutaha ubukwe bwa Meddy no gutunganya album ''Ubushobozi''. Ubu ari iwe ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

Ruhumuriza James ukoresha izina rya King James mu muziki yari amaze amezi hafi abiri muri Amerika aho yagiye gutaha ubukwe bwa Meddy no gukomeza gutunganya umuzingo we yise’’Ubushobozi’’ yamaze kugaruka ku ivuko.

King James yerekeje muri Amerika mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka. Bimwe mu bikorwa byari bimujyanye birimo kwitabira ubukwe bwa Meddy ndetse yanabaririmbiye ‘’Ganyobwe’’.

King James yagiriye ibihe byiza muri Amerika kuko yahasanze Meddy akamwakira neza

Ikindi cyari kimuraje ishinga ni uguhura na Lick Lick umwe mu bamukoreye ibihangano byamwubakiye izina agitangira muzika. Album ari gutunganya yayise‘’Ubushobozi’’ akaba ariyo ari gukoraho ari nako agaragara mu ndirimbo akorana n’abandi.

King James afite imirima ahingaho ibihingwa bitandukanye ku Ruyenzi

King James utuye ku Ruyenzi akigera iwe yanditse ati:’’Nishimiye kugaruka mu rugo’’.