Miss World Kenya 2021: Sharon Obara yegukanye ikamba

Miss World Kenya 2021: Sharon Obara yegukanye ikamba

 Aug 29, 2021 - 08:49

Sharon Obara ni we waraye atwaye ikamba rya Miss World Kenya akaba azitabira Miss World 2021 izabera I Puerto Rico ku itariki 16 Ukuboza uyu mwaka.

Umuhango wo gutanga iri Kamba wabereye muri Hoteli yitwa Trademark mu ijoro ryakeye. Chantou Kwamboka yabaye igisonga cya kabiri na Mwihaki wegukanye iry’igisonga cya gatatu.

Mokeira Onchiri ni we watowe nk’uwakunzwe n’abafana cyane. Sharon yasimbuye Wavinya Maria wari ufite iryo Kamba.

Minisitiri w’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) witwa Joe Mucheru, uyobora urwego rw’abagore muri Kenya witwa Esther Passaris bari mu bayobozi bitabiriye. Uyu muminisitiri yijeje abategura iri rushanwa ry’ubwiza ko bazashyira ingufu mu kuryubakira ubushobozi.

Ni ibirori byari byitabiriwe ku rwego rwo hejuru dore ko Terry Mungai wegukanye iryo Kamba mu 2018 n’abandi bahanzi bari bahari.