Na Rocky antutse namwibasira-Papa Cyangwe

Na Rocky antutse namwibasira-Papa Cyangwe

 Jul 30, 2021 - 06:44

Papa Cyangwe umaze kumenyerwa mu kwibasira bagenzi be bahuriye mu muziki yongeye gutangiza intambara y’amagambo kuri B-Threy ndetse yihaniza buri wese ushaka kumwurira.

Mu minsi ishize mu myigaduro yo mu Rwanda humvikanye inkuru zigaruka kuri Papa Cyangwe na Bushali aho bateranaga amagambo. Hari n’igihe Papa Cyangwe yigeze guhurira na Pfla muri studio batumiwe ibintu bihindura isura. Icyo gihe Pfla yatutse Papa Cyangwe na we nyuma y’icyo kiganiro buri wese wamuhaye ikiganiro kihariye yibasiye Pfla.

Amakimbirane ahari n’intandaro

Papa Cyangwe avuga ko usibye nyina wamubyaye abandi bose yabibasira baramutse bamututse. Ati:’’Rocky yambonye nkuze nta kintu yaza ambwira kandi azi impamvu yemeye ko dukorana’’.

Papa Cyangwe yarezwe na mama we ku buryo atigeze abona amahirwe yo kurerwa na se. mu buto bwe yakunze kwicisha bugufi kuko atagiraga uwo yaregera mu gihe yahohotewe. Ati:’’Nabonaga ibipeti byirata ku ishuri nkituriza kuko nari nziko jye nta data ngira wo gutakira’’.

Reba ikiganiro 

Mu 2017 nibwo yatangiye umuziki ariko asanga abo yafataga nk’abakuru bakamutoteza. Ati:’’Pfla yantumaga amazi nkayaza kuko yamfataga nk’igipeti cyo kuri street’’. Hari igihe yajyaga muri studio bukamwiriraho akarara mu muferegi (ruhurura) kugeza bukeye akajya kureba producer.

Papa Cyangwe yanagarutse ku burya bwa B-Threy ariko yirinze kuvuga uko byamugendekeye ku buryo azabigarukaho mu biganiro bitaha.