Ukraine-Russia: Intambara irahagaze by’agateganyo

Ukraine-Russia: Intambara irahagaze by’agateganyo

 Mar 5, 2022 - 09:30

Intambara y’Uburusiya na Ukraine itangiye kwerekana ibimenyetso byo gucogora kuko ubu iyi ntambara yabaye ihagaze by’agateganyo kugirango abaturage ba Ukraine bashaka kwimuka bahunze babifashwemo nkuko inama ya kabiri yahurije ibi bihugu byombi muri Belarus yabyanzuye.

Ni ku munsi wa 10 Uburusiya buteye Ukraine mu ntambara bwise iyo kurwanya imyumvire nk’iyaba Nazi, Ukraine ishaka gucengezwamo na America binyuze mu muryango w’ubumwe no gutabarana NATO.

Nkuko tubikesha Aljazeera iratangaza ko muri Ukraine mu mijyi nka Mariupol na Volnovakha, abaturage barimo kwemererwa guhunga berekeza muri Poland, imirwano ikaba yahagaze by’agateganyo.

Uyu mwanzuro ugezweho nyuma y’umunsi n’amasaha make intumwa za Ukraine n’iz’u Burusiya zihuriye muri Belarus mu nama ya kabiri yari ihuje ibi bihugu byombi bikemeranya ko abaturage bari mu mijyi yafashwe n’ingabo z’u Burusiya bazoroherezwa kubona iby’ibanze birimo ibyo kurya, hanyuma abashaka guhunga bakazabifashwamo.

Reuters iratangaza ko kandi usibye ibisasu bikirimo kwaka byari byatewe mbere yo guhosha Intambara, nta kindi gikorwa cy’imirwano kirimo gukorwa.

Biteganyijwe ko aya mahoro y’agateganyo yatanzwe n’ingabo z’u Burusiya aza kurangira saa yine z’ijoro.

Leta y’Uburusiya nayo ikomeje kwihanangiriza ibitangazamakuru bikwirakwiza amakuru yita ay’ibihuha avuga ko ingabo zayo zirimo guhutaza inzirakarengane.

Kugeza ubu Putin ntarasubiza Zelenskyy wamusabye ko bagirana ibiganiro imbona nkubone, nta metero 30 ziri hagati yabo, yongeraho ko ataryana ari umuntu nk’abandi.

Intambara yahosheje.[Net-photo].