Ibaruwa yuzuye agahinda Davido yandikiye Obama DMW wahaye muzika ye umurongo mushya

Ibaruwa yuzuye agahinda Davido yandikiye Obama DMW wahaye muzika ye umurongo mushya

 Jul 7, 2021 - 18:20

David Adeleke wamamaye nka Davido yafashe telefoni yandikana n’ikiniga ubutumwa yatangiye avuga ko ababaye, yakomeretse, yasigaye wenyine kandi Atari kubasha kwibona ariho Atari kumwe na 44 wari umujyanama we mu muziki uherutse gushyingurwa ku itariki 30 Kamena uyu mwaka.

Habeeb Uthman benshi bamuzi nka Obama DMW cyangwa se 44. Ni we wari ushinzwe inyungu za Davido ku buryo uyu muhanzi asigaye iheruheru kuko abuze uwamwifurizaga iterambere kandi yafataga nk’umuvandimwe. Uyu yatabarutse azize kunanirwa k’umutima (heart failure). Inshuro nyinshi Davido yabagari yagiye mu bitaramo yajyanaga na Obama DMW. Babaga bari kumwe mu ndege ye yihariye (private jet). Mbere yo gupfa yari kumwe na Davido muri studio. Ni iminsi irindwi ishize uyu mugabo apfuye ariko Davido aracyafite agahinda. Yanditse ati:’’ibi kubyandika birangoye, ni ubwa mbere mu buzima bwanjye mbuze icyo mvuga, ndumva nibuze, wari umuvandimwe kandi wari umurinzi wanjye uhora ushaka ibisubizo. Wahoraga umpumuriza igihe byabaga byancanze…’’.  Ni urwandiko rurerure rwuzuye amarangamutima ariko Davido yijeje umuryango wa Obama DMW kuzawuba hafi, kandi azakomeza kuba umuhanzi w’ikirangirire ku isi. Hari imishinga yasize uyu muhanzi yamwijeje kuzayusa. Obama yijyanye kwa muganga. Bari kumuvura umutima yahise apfa ku ya 29 Kamena. Ku ya 30 Kamena yarashyinguwe.

 

Mu myaka ine Davido abuze abantu bane bamubaga hafi mu muziki

Umurinzi wa Davido bari bamaranye imyaka 11 witwa Tijani (TJ), Tagbo, Dj Olu na Ahmed (King Jhaffi) bose batabarutse mu myaka ine ishize.