Arthur Nkusi yagize icyo avuga kuri Sandrine Isheja wibarutse

Arthur Nkusi yagize icyo avuga kuri Sandrine Isheja wibarutse

 Oct 19, 2021 - 14:51

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo yavuze kuri Sandrine Isheja basanzwe bakorana mu kiganiro kuri Kiss FM.

Nyuma yoko umunyamakuru  Sandrine Isheja yibarutse, Arthur Nkusi basanzwe bakorana kuri   Kiss Fm yagize icyo amuvugaho.

Arthur Nkusi yagize ati “Reka mfate umunota umwe mvuge kuri Sandrine. Uyu mubyeyi ni umunyembaraga . Nakoranye nawe kuva ku munsi wa mbere asama kugeza ku munsi wanyuma w'amezi 9  abyaye , ntiyigeze arekera gukora ibyo yari asanzwe akora."

Arthur asoza avuga ati “Imana ihereza ubuheta Sandrine Isheja n’umuryango we.Turagukunda kandi tuguha agaciro . Twishimiye umwana wavutse witwa Micah ubu twamenye uko asa".

Ibi Arthur Nkusi yabivuze nyuma yuko yatunguwe n’umurava uyu mubyeyi yagaragaje ubwo yari atwite.