"Muryame musinzire" Perezida Paul Kagame avuga ku guterwa na Congo

"Muryame musinzire" Perezida Paul Kagame avuga ku guterwa na Congo

 Mar 1, 2023 - 14:41

Perezida wa Repebulika Paul Kagame yatangaje ko abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba buva ku magambo bamwe mu bayobozi ba DRC batangaza ko bagiye gutera u Rwanda.

Mu kiganiro kibanze ku kibazo cy'umutekano mucye mu gihugu cya DRC, hagaragajwe byinshi ko ubuyobozi bw'iki gihugu budashaka gucyemura ikibazo bafite ahubwo bakabiba urwango mu bataurage babo ndetse n'abaturage b'u Rwanda.

Umunyamakuru wa Radio na TV1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabajije umukuru w'igihugu niba imvugo za perezida wa DRC ko ashaka gutera u Rwanda zidakwiye gutera ubwoba abantu.

Perezida wa Repebulika yavuze ko buri wese avuga iki kibazo uko ashatse ariko ibyo avuze byose atariko yabishyira mu ngiro nk'uko yabivuze.

Yagize ati "ibyo ntabwo byagakwiye kubatera ubwoba muryame mumere neza nta kibazo kizaba, kandi niba ari n'abadutera twariteguye"

KNC yavuze ko yari afite impungenge z'uko imvugo nk'izo zikomeza kwiyongera ndetse n'umugaba mukuru w'ingabo za Congo aherutse gutangaza ko arimo kwitwegura gutera u Rwanda.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 kubatera inkunga mu bitugu kugira ngo bateze amahoro macye muri Congo.