Madamu Jeannette Kagame aremeza ko uburinganire bwateza imbere ubushakashatsi

Madamu Jeannette Kagame aremeza ko uburinganire bwateza imbere ubushakashatsi

 Jul 19, 2023 - 02:56

Mu nama iri kubera i Kigali ya Women Deliver, Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw'abagore mu nzego z'ubuzima anashimangira ko uburinganire bwateza imbere ubushakashatsi.

Madamu Jeannette Kagame wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, aremeza ko uburinganire ari imwe mu nkingi yafasha guteza imbere ubushakashatsi bw'imiti yafasha mu kurengera ubuzima.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku bushakashatsi bukorwa mu birebana n'imiti, inkingo ndetse n'ibindi bikoresho byo kwa muganga cyatanzwe mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali mu gihe cy'iminsi 4 ya Women Deliver. 

Muri iyi nama hasobanuwe ko abagore bakora ubushakashatsi bwa siyansi ndetse n'ubundi bwerekeranye n'ubuzima bukiri hasi ugereranyije n'abagabo. Impamvu uwo mubare ukiri hasi ngo ni uko umubare w'abagore biga siyansi ukiri muke, nababyize ntibahabwe akazi kubera kutabizera.

Madamu Jeannette Kagame arashimira uruhare rw'abagore mu buvuzi

Gusa rero, Aneto Okeke uhagarariye ikigo cy'Abadage mu Rwanda cya Biontech gikora imiti n'inkingo, akaba yavuze ko ijanisha rinini ry'abakozi bakoresha hirya no hino ku isi higanjemo abagore kandi bashoboye. 

Hagati aho, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana yemeza ko kuzamura umubare w'abagore biga ibijyanye na siyansi ndetse no kubaka ibikorwaremezo bihagije ari bimwe mu byafasha guteza imbere inganda zikora imiti, inkingo ndetse n'ibikoresho byo kwa muganga.

Ikindi kandi Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari icyizere ko mu gihe cya vuba uburinganire buzagerwaho mu buryo bwuzuye mu gihe umuvuduko buriho ubu wakomeza.