Indirimbo ‘’Nzonze’’ ya Papa Cyangwe na Olegue  igiye gutangira kumenyekanishwa i Burundi-Video
Indirimbo ‘’Nzonze’’ ya Papa Cyangwe na Olegue  igiye gutangira kumenyekanishwa i Burundi-Video

Indirimbo ‘’Nzonze’’ ya Papa Cyangwe na Olegue igiye gutangira kumenyekanishwa i Burundi-Video

 Jun 25, 2021 - 02:07

Umuhanzi Olegue agiye gutangira ibiganiro mu itangazamakuru byo kumenyekanisha indirimbo''Nzonze'' ya Papa Cyangwe bakoranye ku buryo izasiga i Burundi ahafite abafana kandi umuziki we uhamenyekanye

Papa Cyangwe yahuje imbaraga n’umuhanzi w’I Burundi witwa Olegue bakorana indirimbo iririmbitse bitandukanye n’izo uyu muhanzi nyarwanda yari asanzwe akora.

Nzonze ni igicumbi cy’amagambo agarukwaho cyane mu nyikirizo. Papa Cyangwe ati:’’urumva iyi ni indirimbo ya summer(impeshyi) ni umukobwa wanzonze wantesheje umutwe nyine wansajije..’

Mu butumwa yanyujije kuri whatsap Papa Cyangwe yabwiye Thechoicelive ko uwo mukobwa aba aririmba ibyo amukorera biba byamuzonze, urukundo rwe rwamuzonze.

Ati:’’Ibyo mbona byose biba byanzonze ni summer vibe yeahh’’.

Umusaruro ayitezeho

Indirimbo 'Nzonze'' irimo imodoka zigezweho

Papa Cyangwe avuga ko iyi ndirimbo ikoze mu buryo bwa ‘Afrofusion’’ ikaba ariyo kubyina bitandukanye n’izabanje. Ati:’’urumva ko itandukanye cyane, icyo nyitezeho irimo imbaraga zo mu Rwanda no mu Burundi igomba kugera kure hakenewe’’. Yakomeje ati:’’Gukorana na Olegue byari ibintu byiza kandi na we agiye gutangira kuyimenyekanisha mu itangazamakuru ry’iwabo guhera ku cyumweru tariki 27 Kamena 2021 ndetse n’uyu munsi afite interview rero bizageza kure ibikorwa byange n’izina ryange’’.

 

Reba hano ‘’Nzonze’’.