Ku cyumweru taliki 20 Gashyantare nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatunguranye azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.
Aya mafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Ntare Rushatsi yagaragaje umuryango wa Perezida Ndayishimiye nawe arimo bari gukura ibirayi.
Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.
Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro,Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.
Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.


Perezida Ndayishimiye Evariste n’umufasha we bagiye kwisarurira.
Le Chef de l'Etat #Burundi-ais SE Evariste #Ndayishimiye et son Épouse @Burundi1stLady procèdent à la récolte des pommes de terre dans leur champ situé sur la colline #Matongo de la commune #Ndava @MwaroProvince pic.twitter.com/b6EmoesISu
— Ntare Rushatsi House (@NtareHouse) February 21, 2022
