Perezida Samia Suluhu yageze mu Rwanda-Video

 Perezida Samia Suluhu yageze mu Rwanda-Video

 Aug 2, 2021 - 06:23

Perezida wa Tanzania madamu Samia Suluhu yageze mu Rwanda. Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Uyu muperezida umaze ibyumweru bibiri asuye u Burundi ari gukora ingendo mu bihugu by’ibituranyi mu gutsura umubano wari warakomejwe n’uwo yasimbuye.

Mu ruzinduko rwa Samia, byitezwe ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye.

Kurikira urugendo rwa perezida Samia Suluhu mu Rwanda

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Samia araza kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirane ibiganiro no muri Kigali Convention Centre mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Samia na Kagame bazasura inganda zitandukanye zikorera mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

Samia Suluhu Hassan ni perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w'umugore wa Tanzania. Mu mezi ane gusa ku butegetsi hari ibigaragara yahinduye, ahanini ku cyorezo cya Covid-19 no mu bubanyi n'amahanga.

Uyu munsi yahagurutse mu gihugu cye yerekeza i Kigali mu Rwanda, igihugu cya gatanu nyuma ya Uganda, Kenya, Mozambique, Burundi agiye gusura muri iki gihe amaze ku butegetsi. Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yakiriwe na minsitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Kuva nyuma ya Perezida Jakaya Kikwete, ubutegetsi bw'u Rwanda na Tanzania bwaranzwe n'ubucuti, uruzinduko rwa Perezida Samia ni intambwe yo kubukomeza.

Perezida Samia Suluhu amaze kugera i Kigali mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame, nk'uko ibiro by'umukuru w'igihugu wa Tanzania bibivuga.

Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, yasimbuye Perezida John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, Leta igatangaza ko yazize ibibazo by'umutima.

Mama Samia nk'uko bakunze kumwita, ni Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.