Bill Gates yavuze igihe icyorezo cya Omicron kizarangirira

Bill Gates yavuze igihe icyorezo cya Omicron kizarangirira

 Dec 26, 2021 - 04:46

Umuherwe Bill Gates yavuzeko Covid-19 yihinduranyije yo mu bwoko bwa Omicron igiye gushyira abantu bose muri guma mu rugo ndetse ko inshuti ze zamaze kuyirwara.

Umugwizatunga, akaba umwe mu baherwe babaye ho ku isi yavuzeko Covid-19 nshya igiye gushyira abantu mu rugo itarobanuye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Igihe ubuzima bwari bugiye gusa n’ubugaruka, nibwo tugiye guhura n’ikindi cyorezo gikomeye. Omicron izadushyira mu rugo twese ntawusigaye. Inshuti zange za hafi ubu zirayirwaye ndetse namaze gusubika ingendo zo mu biruhuko byose narimfite”

Ati “Habaye hari amakuru meza yaba avuga ko Omicron izagenda vuba nkuko yashegeshe isi vuba, wenda izamara nk’amezi atatu gusa. Ayo mezi yaba ari mabi ariko dufite icyizere ko twitwaye neza byashira, Icyorezo cyikarangirana na 2022”

“Ndabizi ko bitoroshye kujya mu kindi kiruhuko dufite Covid. Gusa ntibizahoraho, umunsi umwe icyorezo kuzarangira, twongere dusurane, icyo gihe kirenda kugera”

Ibi Bill Gates abivuze nyuma y’igihe kinini hari amakuru atazwi aho yavuye yavugaga ko ashobora kuba afite aho ahuriye n'umugambi wa Covid-19. Uyu muherwe yahumurije abantu ko mu 2022 ubuzima buzasubira uko bwahoze. Ibi bihita bikuraho urujijo ku nkomoko ya Covid-19.