Itegeko rihana ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame

Itegeko rihana ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame

 Apr 15, 2023 - 02:06

Sobanukirwa ibikorwa by'urukozasoni nicyo amategeko y'u Rwanda avuga kuri ibyo bikorwa mu gihe bikororewe mu ruhame.

Abanyarwanda benshi usanga badasobanukiwe ko ibikorwa by'urukozasoni, uretse kuba umuco Nyarwanda utabyemera, ariko binahanwa n'amategeko.

Mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, ingingo irebana n'ibikorwa by'urukozasoni, tuyisanga mu ngingo y'135 ivuga ko uwakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyi ngingo igira iti "Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000)."

Inzobere mu mategeko mu Rwanda, iyo basobanura iri tegeko bavuga ko ibiterasoni akenshi bishingira ku muco,bityo bakabifata nk’ibiteye isoni.

Abanyamategeko bavuga ko impamvu hashyirwaho amategeko, biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.

Ibikorwa by'urukozasoni ni ibihe?

Inzobere mu mategeko, zisobanura ko mu muco Nyarwanda, umukobwa agomba kwirinda kugaragaza imyanya y’ibanga, bityo iri rikaba ari n'itegeko rifite n'ibihano bihabwa ubikoze.

Ikindi kandi, abahanzi birirwa biyambika ubusa mu ma videwo y’indirimbo, ndetse n'ibiganiro byo kuri YouTube byigisha imibonano mpuzabitsina, na byo bifatwa nk’iby'urukozasoni abikora bagakwiye guhanwa.

Ibindi bifatwa nk’urukozasoni ni ugusinda mu

ruhame, ukaba wakwinyarira, cyangwa inzoga zikaba zakugaragura hasi mu muhanda.

Gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda nabyo mu muco nyarwanda bifatwa nk’icyaha cy’urukozasoni ndetse bikaba binahanwa n'itegeko twabonye haruguru.

Nubwo bimeze gutya, Abanyamategeko basobanura ko nubwo umuco Nyarwanda hari ibyo utemera bifatwa nk’ibiterasoni, hakagombye kurebwa uwo muntu aho yakoreye ibyo bintu.

Kuri iyi ngingo, batanga urugero rw’igihe basanze umuntu ku bwogero rusange ‘piscine’ yambaye ‘Bikini’, ko atafatwa nk’umuntu wambaye ibiterasoni kuko aba yambaye umwambaro ujyanye n’aho ari.

Muri rusange, inzego zishishikariza Abanyarwanda kumenya amategeko abarengera kuko rimwe usanga hari uwo bafata akavuga ko atari azi ko ari icyaha ariko nyamara kuba utazi itegeko ntibibuza kuba riguhana.