Patrick uherutse kuganira na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yavuze inzira byaciyemo-Video

Patrick uherutse kuganira na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yavuze inzira byaciyemo-Video

 Jun 19, 2021 - 06:44

Patrick wakoranye indirimbo na Clarisse Karasira yitwa’’Njye na we’’ ikamamara ndetse akagenda anakora ibiganiro bitandukanye bigakundwa aherutse guhura na Ambasaderi Peter Vrooman.  

Patrick asobanura ko yagiye aca mu bihe bitamworohereye byo guhura n’ivangura. Ati:’’Buri muntu wese yaharaniye kugera ku kintu akabyiyemeza yakigeraho’’. Akomeza asobanura ko iyo wigiriye ikizere abantu birangira bemeye.

Uko yahuye na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Yabanje guhamagarwa n’abayobozi bo muri Ambasade noneho nyuma na Peter Vrooman aramuhamagara. Ati:’’Nagiye muri Amerika kandi kuri buriya butaka ni muri Amerika twaraganiriye kandi ni we wari wampamagaye’’.

 Patrick asigaye arangira abantu amazu

Uyu mugabo wubatse avuga ko aticaye akomeje gushaka ubuzima n’iterambere.

Reba ikiganiro twagiranye