Kuri iki Cyumweru nibwo Gen Muhoozi Kainerugaba yakandagiye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aje mu birori by'isabukuru ye hamwe na Nyirarume Perezida w'u Rwanda Paul Kagame nk'uko yabitangaje kuri Twitter ye.
Ubwo yageraga i Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Gen Muhoozi Kainerugaba ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe
Mu itsinda ryazanye nawe harimo: Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.
Gen Muhoozi Kainerugaba azagira isabukuru y'imyaka ingahe?
Uyu muhungu wa Perezida Museveni, iyi ikaba ari isabukuru y' imyaka 49 ari bwizihirizi mu rwa Gasabo, dore ko muri 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi yabikoreye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye [Lt] Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.
Kubera iki isabukuru ya Muhoozi igiye kubera i Kigali
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Gen Muhoozi, yavuze ko ashaka gukorera isabukuru ye mu Rwanda ari kumwe na Nyirarume Perezida Paul Kagame ndetse n'inshuti ze mu Rwanda.
Ku bw'ibyo, isabukuru y'amavuko ya Gen Muhoozi ikaba iteganyije none ku wa 24 Mata 2023, aho Perezida Paul Kagame ariwe wateguye ibi birori.
Ni isabukuru agiye kwizihiriza mu Rwanda, hanishimirwa ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza, nyuma y’imyaka yashize umupaka warafunzwe kuko ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe.
Uganda yashinjaga u Rwanda kohereza abantu yo kuyineka, u Rwanda rwo rukayishinja gukorera iyicarubozo abaturage b’ibzirakarengane, no guha urwaho imitwe igamje kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.
Gen Muhoozi ageze i Kigali nyuma y’ibirori bikomeye byabereye i Kabale, byanitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda, hanaba umukino wa gicuti wahuje impande zombi mu mupira w’amaguru, zinganya igitego 1-1.

Gen Muhoozi Kainerugaba yasesekaye i Kigali mu birori by'isabukuru ye y'amavuko
Ni uruhurirane rw’ibikorwa byiswe ‘Rukundo Egumeho”, byo kwishimira ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda, umubano Gen Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali.
Magingo aya, Gen Kainerugaba akaba asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye.
Icyakora amaze iminsi atari mu buyobozi bw’ingabo nyuma yo gukurwa ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
