Rayon Sports yashyizeho umutoza w’agateganyo

Date: Jun 18, 2021 - 11:03   || Updated: Jun 18, 2021 - 11:30

Kayiranga Jean Baptiste yahesheje Rayon Sports ibikombe bibiri mu 2004 na 2005 yongeye kugirirwa ikizere ahabwa gutoza imikino ibiri isigaye. Asimbuye Guy Bukasa wasezeye amaze gutsindwa na APR FC mu mukino uheruka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu iyi kipe yamenyesheje abafana bayo ko yamaze guha Kayiranga Jean Baptiste inshingano zo kuyitoza imikino ibiri isigaye. Mu kiganiro kigufi n’umuvugizi w’iyi kipe bwana Jean Paul Nkurunziza yabwiye Thechoicelive  ko uyu mutoza asanzwe ashinzwe ibijyanye na tekiniki (Directeur Technique) muri Rayon Sports. Ati:’’ Kayiranga Jean Baptiste asanzwe afite inshingano zo gusuzuma abatoza, gutoza amakipe mato ya Rayon Sports kandi igihe umutoza mukuru adahari ni we witabazwa agasigara ku nshingano’’.

Kayiranga Jean Baptiste yagizwe umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports nyuma y’aho uwari umutoza mukuru, Guy Bukasa, yeguye ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0.

 Kayiranga Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza mu bihe bitandukanye,yahawe akazi nk’umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino 2 isigaje ya shampiyona.

Kayiranga wari umuyobozi wa Tekinike wa Rayon Sports yongeye kugirwa umutoza w’agateganyo nyuma y’aho muri 2019 nabwo yagizwe umutoza w’agateganyo habura icyumweru kimwe ngo ikine na Al Hilal mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League ubwo yari imaze kwirukana Robertinho.

Rayon Sports yahaye akazi Kayiranga Baptiste ko kuyibera umuyobozi wa Tekinike kugira ngo ayubakire ikipe z’abana zikomeye zizajya zivamo abakinnyi bazamurwa mu ikipe nkuru.

Kayiranga aratoza imikino 2 isigaye ya shampiyona guhera kuri uyu wa 6 bakina na Rutsiro FC.

Kayiranga yatoje Rayon Sports ayihesha igikombe cya Shampiyona ya 2004, igikombe cy’Amahoro cya 2005 anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2015.

Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Guy Bukasa, yeguye kuri uyu wa Gatatu aho yemeje ko adakunda guhatiriza.

Mbarubukeye Etienne Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda since 2015-2019. He worked in different radio stations and televisions operates in Rwanda. He is the social media promoter. He believes in hard working and Persistence! In Our digital Era a person with innovative and creative mind will succeed!
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!