Icyamamare mu muziki wa kenya arasumbirijwe nyuma yo kwiba indirimbo ya Butera Knowless-Video

Icyamamare mu muziki wa kenya arasumbirijwe nyuma yo kwiba indirimbo ya Butera Knowless-Video

 Jun 16, 2021 - 07:01

Bahati yibye indirimbo ya Butera Knowless ahinduraho akantu gato ariko imiririmbire ni imwe,

Bahati Kenya na Nadia Mukami bakoze indirimbo bayita’’Pete Yangu’’ bahindura izina akantu gato kuko iya Butera Knowless yitwa’’Peke Yangu’’ bisobanuye ndi jyenyine aho aba aririmba ko namukunda wenyine atazicuza. Iyi ya Bahati yo yayise impeta yange ariko imirrimbire ni imwe ari nabyo biri kwibazwaho ukuntu yatinyutse kwiba indirimbo y’umuhanzikazi nyarwanda yasohotse mu 2015. Kuri instagram y’ikinyamakuru cyandika ibijyanye n’imyidagaduro muri Kenya kitwa https://nairobigossipclub.co.ke/

Cyanditse ko Bahati yibye indirimbo ya Butera Knowless yasohotse mu myaka 5 ishize.

 Bahati Kenya ni umwe mu bahiriwe na muzika no gukina filimi muri Kenya. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni $15.

Reba hano ''Pete Yangu'' ya Bahati na Nadia Mukami

Reba hano Peke Yangu ya Butera Knowless