Wa mukobwa wifotoreje kuri Wayne Rooney yasinze yamuciye amamiliyoni, atabikora akamukoza isoni

Wa mukobwa wifotoreje kuri Wayne Rooney yasinze yamuciye amamiliyoni, atabikora akamukoza isoni

 Jul 29, 2021 - 03:55

 Wayne Rooney ari mu bibazo byo kuba yategetswe kwishyura ibihumbi 10 by’amayero ku mukobwa wamuhengereye yasinziriye akamwifotorezaho yambaye ubusa.

Wayne Rooney hari umukobwa wamwandikiye anyuze kuri Instagram amubwira ko afite amafoto ye bari kumwe yambaye ubusa ku buryo natamuha ayo mayero ibihumbi 10 aza kuyasakaza ku mbuga nkoranyambaga bityo umugore we akabona ko yaryamanye n’indaya ubwo yari yasinze. Ubundi Rooney atinya umugore we cyane ku buryo yirinda amakosa yamugaragaza ari kumwe n’abandi bakobwa kuko bihita bikurura umwuka mubi iwe.

Wayne Rooney yasomye agasembuye karamuyoboka abagore bamuhengera yasinziriye bamwifotorezaho

Kuri iyi nshuro Rooney yahise yitabaza polisi ayibwira ko hari umukobwa w’imyaka 21 wamwifotorejeho none akomeje kumutera ubwoba ko natamwoherereza ayo mayero azasakaza amafoto bari kumwe. Ubutumwa yandikiwe bugira buti:’’Waramutse Wayne, nkeneye amayero 10,000 utayampa umugore wawe Coleen azabona aya mafoto”.

Imyaka 13 ashakanye n'umugore we

View this post on Instagram

A post shared by Wayne Rooney (@waynerooney)

Wayne Rooney yahise abimenyesha umunyamategeko we ndetse bamaze gutanga ikirego ku buryo uwo mukobwa azashyikirizwa ubutabera. Wayne Rooney afite abana bane. Yagiye agaragara agasembuye kamuyobotse.