Abakomando ba EAC boherejwe i Goma

Abakomando ba EAC boherejwe i Goma

 Feb 11, 2023 - 13:50

Abayobozi bakuru b'ingazo baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC),by'igitaraganya bategetsi kohereza abasirikare amagana i Goma muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inama y'abakuru b'ingabo mu bihugu bya EAC yateraniye i Nairobi muri iki cyumweru yemeje ko byihuse bagiye kohereza abasirikare amagana muri Goma muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bemeje ko bagiye kohereza ingabo mu turere umutwe wa M23 wavuyemo kandi bavuga ko ingabo zigomba kurinda abaturage mu turere twasizwe n’inyeshyamba.

Ingabo za Uganda na Sudani y'Epfo kwikubitiro nizo zigomba kugera i Goma. Zikaba zari zaratinze kuhagera bitwe nuko Congo itari yakabahaye uburenganzira.

Kugeza magingo aya amakuru arambuye y’ibyavuye muri iyo nama ntabwo arashyirwa ahagaragara.

Gusa umuyobozi umukuru w'ingabo za EAC akaba n'umukuru w'ingabo z’Uburundi, Jenerali Prime Niyogambo, yagaragaje ko bizeye  ibiganiro bizagira uruhare mu kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC.

Gen Niyogambo yagize ati: " Ngewe mu buryo bufatika ndizera ko izi ngabo zigiye gufasha izari zisanzweyo kurangiza ubutumwa bwazo."

Izi ngabo zigiye koherezwa i Goma mu gihe mu minsi ishize aribwo abaturage muri uyu mugi basabaga ko ingabo za EAC zava muri icyo gihugu niba zidashoboye kubarinda.

Izi ngabo kandi zigiye kuza muri uyu mugi  nyuma y'uko umutwe wa M23 warahiriye gufata uyu mugi wose.

Ni mu gihe kandi imirwano ikomeje mu duce twa Sake twegereye umugi wa Goma.

Ntakabuza izi ngabo zije kubuza umutwe wa M23 gufata uyu mugi nk'uko abasesenguzi mu bya Politike babisobanura.

Tubibutse ko n'ubundi ingabo za EAC zisanzwe muri iki gihugu mu rwego rwo kugarura amahoro, gusa nta burenganzira zifite bwo kurwana.

Ntawamenya niba noneho izigiye kuza zizahabwa uburenganzira bwo kurwana.