Abanyafurika 60% ntibakoresha internet uko bikwiye-Perezida Kagame

Abanyafurika 60% ntibakoresha internet uko bikwiye-Perezida Kagame

 Apr 27, 2023 - 02:42

Perezida Paul Kagame mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa yavuze ko abasaga 60% by’abegerejwe internet muri Afurika batayikoresha uko bikwiye

Ku nshuro ya Gatandatu muri Zimbabwe hateraniye inama mpuzamahanga ya Transform Africa yitabiriwe n'abasaga 2,000, baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, barimo abakuru b’ibihugu, za Guverinoma, abikorera ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame, Pereziza wa Zambia Hakainde Hichilema, Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zimbawe Emmerson Mnangagwa.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame avuga ko umuyoboro mugari wa internet wakwirakwijwe hirya no hino mu buryo bwihuse, ariko 60% by'Abanyafurika bashobora kugera kuri uwo muyoboro mugari wa internet ntibawukoresha kubera ko batawufiteho amakuru ahagije.

Perezida Paul Kagame ari mu nama ya Transform Africa 2023 muri Zimbabwe 

Ati “Buri wese akwiye kuba agera ku muyiboro mugari wa internet uhendutse, kandi afite igikoresho cy’ikoranabuhanga, uyu muyoboro mugari wa internet wakwirakwijwe hirya no hino mu buryo bwihuse ariko abarenga 60% by’Abanyafurika bagera kuri uyu muyobora ntabwo bayikoresha, tugomba gukomeza kugabanya icyo cyuho.”

Perezida Paul Kagame avuga ko aba 60% by’abegerejwe internet muri Afurika batayikoresha uko bikwiye, bitewe no kutamenya imikoresherezwe yayo, agasaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Inama ya Transform Africa 2023, ikaba yaratangiriye mu Rwanda mu 2013, naho kuri iyi nshuro iyi nama ikaba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 5, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by'abikorera ku rwego rw'isi.