Afghanistan: Ingabo z’Amerika zizaguma muri icyo gihugu

Afghanistan: Ingabo z’Amerika zizaguma muri icyo gihugu

 Aug 19, 2021 - 06:00

Perezida wa Amerika Joe Biden yasobanuye ko abasirikare b’Amerika bazakomeza kuba I Kabul kugeza buri munyamerika atashye. Ubundi byari biteganyijwe ko bazaba batashye ku ya 31 Kanama mu 2021. Bwana Biden yagize ati:”Ingabo zacu zizakomeza gucunga umutekano w’abanyamerika kugeza nta muntu n’umwe uhasigaye”.

Ku wa gatatu tariki 18 Kamena hari abantu 5000 bagerageje kujya ku kibuga cy’indege ngo bahunge nyamara Abataliban bakabakumira. Mu mujyi wa Jalalabad uri mu burasirazuba bw’igihugu Abataliban bishe abantu batatu bagerageje kumanura ibendera bari bahamanitse. Haibatullah Akhunzada bivugwa ko ari we uzayobora akanama kagiye gutegeka Afghanistan.

 Uwahoze ari perezida ubu ari mu buhungiro muri Leta z’Abarabu (The United Arab Emirates). Birashoboka ko ibihugu bikize bigize itsinda rya G20 biterana bikiga ku kibazo cya Afghanistan. Ubutaliyani nibwo buyoboye ibyo bihugu bikize. Inama izaterana mu kwezi kwa cumi uyu mwaka higwe ku mutekano muke uri muri Afganistan.

Abasenateri bagiye gutangiza iperereza

Abasenateri bo muri Amerika ntibumva ukuntu Abataliban bafashe igihugu cyari mu biganza bya Leta ishyigikiwe na Amerika. Senateri Bob Menendez, uyoboye komite ishinzwe ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika yasobanuye ko bazakora iperereza bakamenya impamvu Joe Biden yakuye ingabo muri Afghanistan igihugu kikajya mu biganza by’abataliban. Ndetse mu cyumweru gitaha, umunyamabanga mukuru wa Leta n’umunyamabanga w’igisirikare bazitaba inteko ishingamategeko umutwe wa Sena batange ibisobanuro kuri icyo kibazo. Abataliban batangiye guhiga bukware abantu bose bakoranye na Amerika n’ingabo za OTAN bakicwa. Inyandiko ihari yabonywe na The New York Times ihishura ko hari urutonde rurerure rw’abagomba gufatwa bagahanwa bazira kuba barakoranye n’Amerika. Ikindi kandi Abataliban bazajya muri buri nzu bashake abo bakeka gukorana na Amerika, utazemera kubayoboka azicwa. Umuryango w’abibumbye, ishami rishinzwe ibiribwa ritanga impuruza ko miliyoni 14 z’abaturage bazicwa n’inzara.