Miss Mutesi Jolly yaganiriye n’abadepite bo muri Tanzania

Miss Mutesi Jolly yaganiriye n’abadepite bo muri Tanzania

 Jun 16, 2021 - 08:43

Mutesi Jolly uri muri Tanzania yagiranye ibiganiro n’abagize inteko ishingamategeko ya Tanzania ku mushinga mugari wo gutegura Miss East Africa.

Mutesi Jolly ni we visi perezida wa Miss East Africa akaba amaze iminsi muri Tanzania muri gahunda zitandukanye zirimo kuganira n’abafatanyabikorwa batera inkunga iryo rushanwa.

Inteko ishingamategeko ya Tanzania yahuye n’abategura iryo rushanwa baganira ku cyarushaho gukorwa mu gutegura iryo rushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaturuka mu bihugu birenga 16 byo muri Afurika.