Perezida Paul Kagame yasesekaye i Conakry

Perezida Paul Kagame yasesekaye i Conakry

 Apr 18, 2023 - 03:36

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akomeje uruzinduko rw'akazi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Afurika, aho kuri ubu ari muri Guinée Conakry.

Perezida Paul Kagame kuva ku wa Mbere tariki ya 17 Mata ari i Conakry mu murwa mukuru wa Guinée-Conakry mu ruzinduko rw’akazi.

Umukuru w’Igihugu yageze muri Guinée-Conakry akubutse muri Guinée-Bissau, mu ruzinduko rw'akazi, aho yakiriwe na mugenzi we w'iki gihugu Umaro Sissoco Embaló. 

Muri Guinée-Bissau, Abayobozi bombi bakaba baragiranye ibiganiro byabereye mu muhezo "ku ngingo nyinshi zitandukanye zirimo iyerekeye ubufatanye" bushobora kuba hagati y’u Rwanda na Guinée-Bissau ndetse n’uko ibintu bihagaze mu karere ka ECOWASS Guinée iherereyemo.

Perezida Kagame kandi akaba yarageze m muri iki gihugu nyuma y'uruzinduko we na Madamu Jeannette Kagame bagiriye muri Benin, aho bakiriwe na Perezida Patrice Talon.

Magingo aya rero Perezida Kagame akaba yasesekaye i Conakry mu murwa mukuru wa Guinée-Conakry yakirwa na Col Mamadi Doumbouya uyobora iki gihugu.

Ibirori by'umukuru w'Igihugu muri Guinée-Conakry, biheruka gutangaza ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi bizibanda ku ngingo zirebana n’umubano wa Conakry na Kigali, mu rwego rwo "kuzahura ibibazo biri mu nyungu z’ibihugu byombi, gushimangira ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye."

Perezida Kagame yagarageje ko n’ubwo Guinée n’u Rwanda buri gihugu gifite ibibazo bicyugarije, nta kabuza bishobora gukemuka mu gihe impande zombi zaba zigize ubufatanye.

Ati: "Buri gihugu ku mugabane wacu gifite imbogamizi. Mu Rwanda dufite imbogamizi zacu, no muri Guinée hari imbogamizi. Dukoreye hamwe nta mbogamizi tutashobora gukemura."

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Guinée Conakry n'ingenzi cyane kuri Perezida w'iki gihugu Col Mamadi Doumbouya wafashe iki gihugu muri coup d'etat, akaba ashaka kuzamura urwego rwa dipolomasi ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame yasesekaye muri Guinée Conakry