Ange Kagame yongeye guterwa ishema n'umugabo we

Ange Kagame yongeye guterwa ishema n'umugabo we

 Oct 3, 2023 - 17:46

Bertrand Ndengeyingoma Umuyobozi w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), yatumiwe mu nama ya "Africa Money & DeFi Summit " yo guteza imbere ikoranabunga mu bucuruzi, ibyanejeje umugore we Ange Kagame mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abateguye inama ya "Africa Money and DeFi Summit" batangaje ko Bertrand Ndengeyingoma Umuyobozi w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya (Technology and Innovation) muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), ahawe ubutumire muri iyi nama akazanatambutsa ijambo.

Iyi nama ikaba yatangiye none ku wa 03-04 Ukwakira 2023, aho iri kubera Accra muri Ghana, ndetse bikaba biteganyijwe ko Bertrand aratambutsa ijambo rye none. Iyi nama ikaba iri kwibanda ku biganiro nyunguranabitekerezo ku ngingo zinyuranye, harimo ibiganiro by’umuriro, no guhuza amahirwe y'umurimo n'ikoranabuhanga.

Andrew Fassnidge washinze "Africa Money and DeFi Summit" akaba yavuze ko intego bafite ari ugukomeza gushyira imbaraga mu guhindura ubucuruzi bugakorwa hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

Bertrand Ndengeyingoma Umuyobozi w'Ikoranabuhanga no guhangana udushya muri BNR

Mu butumwa umufasha wa Ndengeyingoma Ingabire Ange Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa X, akaba yishimiye cyane umugabo we yandika ijambo "Umugabo wange" inshuro zigera kuri Enye zose arangije ashyiraho akamenyetso k'umutima.

Ange Kagame yatewe ishema n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma