M23 yageze  mu butita bwa Sabyinyo

M23 yageze mu butita bwa Sabyinyo

 Apr 4, 2023 - 05:06

Nyuma y'uko umutwe wa M23 urekuye umugi wa Bunagana wari ibirindiro byabo bikuru, kuri ubu wagiye muri Sabyinyo nk'uko amasezerano y'amahoro yabiwusabaga.

Amasezerano y'amahoro yasinywe hagati ya M23 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agasinyirwa Nairobi na Luanda, yasabaga M23 kurekura ibice byose yafashe hanyuma ikajya muri Sabyinyo, ubundi ibindi bigakurikiraho nyuma.

Kuri izi mpamvu, umutwe wa M23 ukaba warakomeje kugenda urekura ibice byinshi wari warafashe, kugera no ku mugi wa Bunagana wari ibirindiro byawo bikuru warekuye ku wa 31 Werurwe 2023.

Nubwo umutwe wa M23 warekuraga ibice wari warafashe, ariko ntakimenyetso cyerekanaga aho uyu mutwe wari urimo kwerekeza, ibyagumye guteza urujijo muri benshi.

Ku bw'ibyo, kera kabaye, uyu mutwe werekanye amafoto y'abasirikare babo bari kwinjira muri aka gace k'ubutita ka Sabyinyo.

M23 yatangiye kugera muri Sabyinyo 

Ubwo M23 yerekanaga ifoto y'umurwanyi wayo ari muri Sabyinyo, yanditse ati “Ni inde uzongera guhakana ko M23 itasubiye inyuma? gusa turacyategereje ibizakorwa na Guverinoma ya Félix Antoine Tshisekedi ku biganiro.”

Nubwo bimeze gutya, ubwo uyu mutwe wa M23 warekuraga umugi wa Bunagana, ukaba warasezeranyije abaturage ko igihe cyose FARC n’indi mitwe nka FDLR, Nyatura na Mai-Mai bizaramuka bihirahiye kuza muri uyu Mugi, bazahita begura imbunda bakaza guhangana na bo.

Magingo aya haribazwa niba uyu mutwe koko uzaguma muri Sabyinyo, ikindi kandi gitegerejwe ni ukureba niba Leta ya DR-Congo iraza kwemera gushyira umukono ku masezerano na M23.