Akon yagize Icyo avuga kuri R Kelly

Akon yagize Icyo avuga kuri R Kelly

 Oct 3, 2021 - 09:50

Akon yavuze amagambo yuzuye ikiniga kuri R Kelly wahamwe n’ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore no guhohotera abana.

Icyamamare muri muzika akaba n'umushoramari Akon yagize icyo avuga kiri Robert Kelly wahamwe n’ibyaha birimo gufata ku ngufu no gusambanya abana bari munsi y’imyaka 18.

Akon ubwo yaganiraga n’ikinyamakiru (TMZ) Yabajijwe kugira icyo avuga kuri Robert Kelly utegereje gukatirwa n’urukiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha aregwa.

Akon yagize ati” R Kelly ni umuhanzi mwiza munjyana ya R&B ibyo ntawutabizi, ntekerezako nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose yaregwaga ikibanze si ukumukatira burundu ahubwo ntekerezako yagahawe andi mahirwe y’ubuzima akitekerezaho akikosora. Ntawe utazi ubushobozi bwa R Kelly muri buri kimwe yakora."

Nubwo Akon  yavuze atya hari umwe mu bafana wamubajije ati”Akon ubwo ntutekereje hafi? Utekerezako R Kelly yakwisubiraho koko akareka gufata ku ngufu no guhohotera abana bakiri bato? akareka gucuruza imibiri y’abantu?

R Kelly ategereje kuzakatirwa taliki 4 Gicurasi 2022 hatagize igihindutse nyuma yo guhamwa n’ibyaha aregwa ashobora gukatirwa imyaka 10 cyangwa igifungo cya burundu.