Perezida Kagame yahuye n'Abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano

Perezida Kagame yahuye n'Abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano

 Jul 28, 2023 - 00:44

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye inama n'Abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano w'igihugu harimo Ingabo na Polisi.

Mu ijoro ryo kuri uyu 27 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yagiranye inama n'Abajenerali mu ngabo z'u Rwanda ndetse n'abandi bayobozi bakuru mu rwego rwa Polisi.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byasohoye itangazo ryagira riti " Uyu munsi Perezida Kagame yagiranye inama n'abo mu nzego z'umuteka z'u Rwanda." Muri iyi nama, hakaba harimo: Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru wa RDF Lt Gen. Mubarakh Muganga.

Perezida Kagame yayoboye inama n'Abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano w'igihugu 

Harimo kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi CGP Felix Namuhoranye, n'Umunyabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) Jeannot Ruhunga. Barimo kandi Umujyanama wa Perezida mu by'Umutekano General James Kabarebe, General Jean Bosco Kazura uherutse gusimburwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru wa RDF.

Ikindi kandi, barimo General Patrick Nyamvumba wabaye Umugaba Mukuru wa RDF, Maj Gen Albert Murasira uheruka gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo, CGP Dan Munyuza wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Nubwo iyi nama yabaye, ariko kugera magingo aya, ntayandi makuru araboneka mu byaba byavugiwe muri iyi nama. Gusa rero muri iyi minsi hakomeje kuzamuka umwuka mubi hagati ya Congo-Kinshasa n'u Rwanda, aho Leta ya DR-Congo yakomeje gutangaza ko izashoza intambara yeruye ku Rwanda.