Abarusiya bizihije isomo rya gisirikare bahaye Abadage

Abarusiya bizihije isomo rya gisirikare bahaye Abadage

 May 9, 2023 - 12:15

Ku nshuro ya 78 Abarusiya bakoze akarasisi ka gisirikare ko kwishimira intsinzi Leta zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zari ziyibowe n'Abarusiya zantsinzemo Abadage mu ntambara ya kabiri y'isi.

Buri tariki ya 09 Gicurasi buri mwaka i Moscow mu Burusiya mu kibuga cya Red Square hizihizwa instinzi abasirikare b'Abasoviyeti begukanye imbere y'ingabo za Hitler mu ntambara ya kabiri y'isi yose mu 1945.

Uyu munsi mu Burusiya bawita Victory day, hakaba haba akarasisi kadadanzwe ka gisirikare, ndetse bagashyira indabo ku mva z'abasirikare b'Abasoviyeti baguye ku rugamba.  

Hashyizwe indabo ku basirikare baguye ku rugamba mu ntambara ya kabiri 

Ni bande batumiwe?

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bibitangaza, ngo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan yari i Moscou, Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko.

Abatumurwa ba Perezida Vladimir Putin 

Harimo kandi Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan, Sadyr Japarov wo muri Kyrgyzstan, Emomali Rahmon wo muri Tajikistan, na Shavkat Mirziyoyev wo muri Uzbekistan.

Ni iki Perezida Vladimir Putin yatangaje?

Mu jambo rye Perezida Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye cyatangijweho intambara yeruye n’Uburengerazuba bw’Isi. 

Ati "Iyi ntambara ni umusaruro w’ubwishongozi no kwishyira hejuru by’Uburengerazuba bw'isi, hamwe n’ibibi byinshi bagiye bakora ntawe ushobora kugira icyo ababaza."

Perezida Vuldmir Putin kuri Red Square ari kuvuga ijambo 

Ikindi kandi yashimiye abasirikare bitabiriye aka karasisi bavuye ku rugamba muri Ukraine.

Ati "Urugamba rwo kugena ahazaza h’igihugu cyatubyaye iteka rwarwanywe n’igihugu cyose, kandi iteka ruhabwa umwihariko."

Perezida Putin yabwiye aba basirikare ko umutekano w’u Burusiya uza mbere y’ibindi byose, kandi "buri wese arimo kubasengera."

Intambara u Burusiya burwana ijyanye no kubaho kwabwo

Mu ijambo rye kandi, Putin yavuze ko intambara u Burusiya burimo kurwana ijyanye no guharanira ukubaho kwabwo, kuko Uburengerazuba bw’Isi bukomeje kubiba umwuka w’urwango ku Barusiya n’igihugu cyabo.

Intambara u Burusiya burwana ijyanye no kubaho kwabwo

Yagereranyije ubuyobozi bwa Ukraine ko burimo gukoreshwa n’Uburengerazuba nk’Aba-Nazi, ku buryo bisa n’aho abarimo kubigiramo uruhare "bibagiwe abatsinze abo Ba-Nazi."

Kuri iyi nshuro akarasisi kakaba kakozwe mu mutekano uhambaye kuko bikangaga ibitero bya gisirikare bya Ukraine ari nayo mpamvukabaye mu migi mike yo mu Burusiya.

Dore uko byari bimeze kuri Red Square 

Uko niko byari byifashe mu karasisi