Miss Umukundwa Cadette yafunguye ubucuruzi bw’imivinyo

Miss Umukundwa Cadette yafunguye ubucuruzi bw’imivinyo

 Jun 21, 2021 - 12:00

Miss Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yafunguye ubucuruzi bw’umuvinyo ariko mu minsi ya vuba arongeramo ibindi bicuruzwa.

Uyu mwari witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019 yanageze ku iherezo (Grand finale) y’iryo rushanwa nubwo nta kamba yatahanye. Mu kiganiro kigufi ku murongo wa telefoni yemereye Thechoicelive ko yamaze gutangiza ubucuruzi bwo kugemurira abantu imivinyo ayibasangisha aho bari hose hano mu Rwanda. Ati:’’Umuntu ukeneye wine cyangwa se Liquor arampamagara nkazimusangisha aho ari hose kandi abafite ibirori bashobora kumpa gahunda nkabaha imivinyo bifuza yose’’.

Miss Cadette yanahishuye ko mu minsi ya vuba azafungura ububiko (Liquor store) akajya acuruza abantu bamusanga aho azaba ari ari nako akomeza kuyigemurira abayikeneye bose. Mu gusoza ikiganiro yanagarutse ku kuba nta mupaka agomba gushyira muri ubwo bucuruzi ku buryo azongeramo ibindi mu minsi ya vuba.

Miss Umukundwa Cadette yagiye avugwaho inkuru z’urukundo zitandukanye zirimo gukundana na Platini, icyakora bose barabihakanye, ndetse hari n’igihe yigeze kuvuga ko atakwemera gukundana na Diamond Platnumz.