Kuva kuwa 24 Gashyantare 2022 nibwo leta y’Uburusiya yameje ko yateye igihugu cya Ukraine kugirango iki gihugu kitinjira mu muryango wo gutabarana wa OTAN.
Kuva icyo gihe iminsi ibaye 45 intambara itangiye byeruye.
Dore ibyaranze uyu munsi wa 45.
Nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaza ngo byibuze abantu 50, barimo abana batanu, barapfuye abandi bagera ku 100 barakomereka mu gitero cya roketi cyatewe kuri gari ya moshi mu mujyi wa Kramatorsk mu burasirazuba bwa Ukraine.
Kuri uyu wa gatanu, guverineri wa Donetsk, Pavlo Kyrylenko yavuze ko umubare w’abahitankwe n’iki gutero ukomeje kwiyongera kuko hari abarimo gupfa babanje kunyura mu bitaro.
Abayobozi ba Ukraine bashinje Uburusiya icyo gitero, bavuga ko cyabaye mu gihe abaturage bari kuri sitasiyo bagerageza kwimuka mu bice by’igihugu. Uburusiya ariko bwanze kugira icyo bubivugaho.
Oleksandr Kamyshin ukuriya Sosiyete ya gari ya moshi yateweho igisasu yavuze ko cyatewe nkana kandi byagaragaraga ko abaturage barimo gukoresha iyo gari ya moshi.
Abamaze gupfa bakomeje kwiyongera.
Ku munsi wa 45 w’intambara muri Ukraine harabarurwa abantu ibihumbi 14 bamaze guhitanwa nayo harimo abasivile barenga ibihumbi 3500.
Uburusiya bwatunguranye buvuga ku musozo w’intambara.
Kuri uyu wa gatanu, goverinoma y’Uburusiya yatangaje ko intambara yo muri Ukraine izarangira vuba, haba hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa iz’ubwumvikane ku mpande zombi (Ukraine na Russia).
Intambara muri Ukraine irarimbanyije.