Icyo Tito Rutaremara avuga ku ikumirwa ry’abahanzi nyarwanda I Burundi-Video

Icyo Tito Rutaremara avuga ku ikumirwa ry’abahanzi nyarwanda I Burundi-Video

 Aug 16, 2021 - 07:54

Nyakubahwa Tito Rutaremara wayoboye urwego rw’igihugu rw’umuvunyi, yabaye muri Sena y’u Rwanda imyaka umunani, ubu ni umwe mu bagize akana ngishwanama kabarizwamo inararibonye 12. Yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, kurwanya iterabwoba muri Mozambique n’impanuro yageneye Rusesabagina uhakana ubunyarwanda nyamara yarifuje kuyobora u Rwanda.

Tito Rutaremara ni umwe mu basaza b’inararibonye wabaye umuyobozi mu bintu byinshi, harimo no kuba yari umwe mu bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu. Amaze imyaka ibiri mu nama y’inararibonye igizwe n’abantu 12 bafite hejuru y’imyaka 50, bakunda igihugu bagira inama Leta, perezida wa repubulika na minisiti w’intebe.

Rutaremara ufite imyaka 77 y’amavuko,ni umunyapolitiki ubimazemo igihe. Azwi cyane ku kuba ari we wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda, umwanya uhabwa umuntu uzwiho ubunyangamugayo, agahabwa inshingano zo gukurikirana aho ubutabera butatanzwe neza.

Rutaremara ni umwe mu bashinze umuryango wa FPR-Inkotanyi, akaba ari n’umwe mu bakada (Cadres) bakiriho. Umunyamakuru Phil Peter yaramusuye baganira ku ngingo zitandukanye. Mu minsi ishize Leta y’u Burundi yahagaritse ibitaramo bya Israel Mbonyi na Bruce Melodie. Tito Rutaremara yagize ati:’’Kuvugana n’u Burundi byaratangiye ndetse biratera imbere neza, rero ntiwabwira abantu ngo mureke abaririmbyi bacu kandi natwe tubabuza gukora ibitaramo kubera Coronavirus, ibintu ntibyoroshye ni ukwirinda iki cyorezo”. Uyu musaza w’inararibonye yanagarutse ku cyo Rusesabagina akwiriye gukora, uko igisirikare cy’u Rwanda kitwara aho bari kurwanya iterabwoba ndetse n’impamvu Leta y’u Rwanda yasabye Afurika kurwanya inyeshyamba hatiyambajwe abazungu.

Kurikira ikiganiro uramenya ibyo wibazaga

Amateka magufi ya  Rutaremara

Rutaremara yavukiye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, yigira amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Kiziguro ryari riherereye mu birometero bine uvuye iwabo.

Rutaremara yize amashuri y’ikirenga i Burayi, anamara igihe kinini mu Bufaransa yiga. Kuva mu 1987, Rutaremara ntiyigeze ahabwa akazi ariko yaje kuba umwe mu batangije umuryango wa RPF Inkotanyi.

Akazi ka mbere yakoze kamuhembaga ibihumbi 45Frw, icyo gihe hari mu 1995 ubwo yahise ajya mu Nteko ishinga amategeko yabanjeho.Icyo gihe Rutaremara yari afite abana bari hagati ya 25 na 30 yareraga. Abo bana bari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abo mu muryango we.

Mu rugamba rwo kubohora igihugu, Rutaremara ntiyigeze arasa isasu ahubwo yagize uruhare rukomeye mu rugamba, aho yahuzaga abakada bashinzwe ibya politiki akanagira uruhare mu gushaka inkunga yo gufasha abari ku rugamba.

Mu buzima bwe, umuntu umwe niwe Rutaremara avuga ko yemera “mu bantu bareba kure”, ari we Paul Kagame. Inama atanga yo kuba umuyobozi mwiza mu kuyobora igihugu ni “Ukuba umunyakuri, ukihugura kandi ugakunda abantu.”

Bimwe mu byo yakoze

 1987-1993: Umunyamabanga mukuru wa Rwandase Patriotic Front (RPF)
 1994-2000: Umwe mu bari bagize Inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho (Transitional National Assembly)
 2000-2003: Umuyobozi mukuru w’amategeko na komisiyo ishinzwe itegeko nshinga
 2003-2011: Umuvunyi mukuru

2011-2019: Umusenateri

2019-2021: Inararibonye mu kanama ngishwanama kagizwe n’abasaza 12 bagira Leta inama bagatanga raporo kuri perezida wa repubulika.