Gabiro Guitar wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo Kakadance, Special na Igikwe yakoranye na Confy. Haciyeho amasaha make asohoye indirimbo nshya yise Koma avugako izaba Indirimbo nini ikanasimburira Igikwe yakunzwe cyane.
Uyu muhanzi aganira na thechoicelive yatubwiyeko adakora umuziki ari mu ihangana ahubwo akora Indirimbo nziza nta numwe ahanganye nawe. Agira ati:”Ngewe nkange sinkora indirimbo kubera ihangana kuko ntarihari". Akomeza avuga ko abantu bakeneye indirimbo zo kurwego rwo hejuru nka ziriya.
Gabiro Guitar avugako indirimbo Igikwe itamutunguye ko we yari abyizeye ko izaba Indirimbo idasanzwe. Ati”Jyewe ngira ukwizera guteye ubwoba indirimbo igikwe tuyikora nari nizeyeko izaba indirimbo nini kuko igihe maze muri uyu muziki nyarwanda maze kugira ubushobozi bwo kumva icyo abantu bashaka nkakibaha niyo mpamvu nakoranye n’umuhanzi mushya na Producer mushya".
Gabiro Guitar yongeyeko”Mbona Confy bwambere namubonyemo impano idasanzwe numva ngize inyota yo kumwereka abafana bange n’abanyarwanda muri rusange kandi ndashima Imana ko abanyarwanda babonye ubushobozi bwe."
Akomeza avuga ati”Jyewe nifitemo ubushobozi bwo kumva umuntu nkamwumvamo ikintu kidasanzwe. Nijyewe wabonye impano ya Okkama mbere y’abandi muhuza na Producer Devy Denko none ubu ni umuhanzi mwiza ibyo rero binyerekako mfite ikindi kintu kirenze kuba umuhanzi".
Gabiro Guitar yasobanuye ko mu gihe cye kuzamuka bitari byoroshye kuko abahanzi bari bahari batahaga umwanya abakizamuka. Uyu muhanzi avugako indirimbo Igikwe yamushyize ku gitutu cyo gukora izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza. Gabiro Guitar yasohoye indirimbo yise Koma yizeyeko izaba indirimbo nziza kandi izaryohera abanyarwanda nyuma yo gusohora EP ye yise Criminal Love. Uyu muhanzi yatangajeko afite umuzingo (Album) izasohoka mu minsi iri imbere.
Reba indirimbo ya Gabiro Guitar yasohotse
