Zari Hassan yatandukanye na Dark Stallion amuhoye kutamenya kumushimisha mu buriri-Amafoto

Zari Hassan yatandukanye na Dark Stallion amuhoye kutamenya kumushimisha mu buriri-Amafoto

 Jul 5, 2021 - 09:29

       Zari Hassan wari umaze umwaka umwe ahararanye na Dark Stallion yamunenze kutamenya kurongora.

Zari yanditse kuri instagram ye ati:’’naramubuze, ngomba kumureka akagenda. Niba ntacyo yamariye sinakomeza kumwihambiraho’’.

 

Zari Hassan yanahise asiba amafoto yose ari kumwe n’uwo musore. Uyu mushoramari ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye muri Afurika y’epfo akunze kwiyita ‘’The Boss Lady’’ yari amaze umwaka umwe mu rukundo na Stallion usanzwe nta kintu azwiho mu itangazamakuru. Kuri ubu amafoto yose harimo n’ayo uwo musore bifotoje ari kumuha impano yamaze kuyasiba.

Nubwo Zari yamaze gutandukana na Dark bivugwa ko ari mu bihe byiza na Diamond Platnumz. Igihe uyu muhanzi yari muri Afurika y’epfo mu bikorwa by’album barabonanye. Zari yaje muri Tanzania yakirwa mu cyubahiro ubwo yari azaniye Diamond Platnumz abana. Hari ibiganiro bigiye gutangira kunyura kuri Netflix bombi (Zari na Diamond) bazajya bagaruka ku buzima bwabo (Reality Tv Show). Hari amakuru avugwa ko Zari akunda ibyamamare bizi kurongora ku buryo adashobora kwihanganira umusore w’umunebwe mu gitanda.