Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 buzagaragaramo ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bukangurira Abaturarwanda kwirinda Covid-19 bukanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za All Gospel Today (Twitter, Instagram na Facebook) ndetse no ku z’abantu bwite babarizwa muri iri tsinda babasha gukurikirwa n’imbaga nyamwinshi, hazatangwa ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, kandi hazakorwa indirimbo y’amajwi n’amashusho ihuje bamwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya.

Mu butumwa bugaragara kuri posts zirimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga za All Gospel Today bukubiyemo: #Sindohoka, Kambare neza ku bw’abandi, Karaba intoki kenshi kandi neza, Sigamo intera ya metero hagati yawe n’undi, irinde ingendo zitari ngombwa, Imana ifasha uwifashije, kingura amadirishya n’inzugi by’aho utuye cyangwa aho ukorera, Twihangane tuzatsinda, Covid-19 irica, Covid-19 ntitoranya, Covid-19 nawe yakugeraho, Jye nawe dufatanyije tuzatsinda.
Apostle Mignonne Kabera umushumba mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family church uri mu bagize iri tsinda, ni umwe mu bamaze gutambutsa ubutumwa muri ubu bukangurambaga bwa #Sindohoka.

Yavuze ko gufata urukingo rwa Covid-19 atari ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z’Imana. Ati “Gufata urukingo rwa Covid-19 si ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z’Imana, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo rwo kurinda abo Imana yadushinze/Yaduhaye kuyobora”.
Umuhanzikazi Sarah Sanyu Uwera nawe ubarizwa muri AGT, yasabye abantu kwirinda ibirori ndetse n’amahuriro y’abantu benshi, ati “Bene Data bakundwa ntitudohoke, dukomeze kwirinda Covid-19; twirinda ibirori ndetse n’amahuriro y’abantu benshi”. Umuramyi Aime Uwimana we yagize ati “Muvandimwe nsengera ngusengere ariko unandinde nkurinde Covid-19, ibuka gukingura amadirishya y’inzu urimo, n’ibirahuri by’imodoka urimo”.
Mu kiganiro na Rev. Alain Numa uhagarariye itsinda rya All Gospel Today (AGT) yavuze ko ubu bukangurambaga buzafasha guhindura imyumvire ya bamwe bica amabwiriza nkana yo kwirinda Covid-19 harimo n’abakristo.

Ati: “Twaricaye dusanga mu bantu bagize umuryango wa All Gospel Today nk’abahanzi n’abashumba bakurikirwa kandi bakumvwa n’abantu benshi, muri iki gihe hari abantu benshi bafite imyumvire yo kudohoka bakica ingamba zo kurwanya icyorezo, twizeye ko muri ubu bukangurambaga benshi bazahindura imyumvire.”
Numa yongeyeho ko Abakristo bafite uruhare rukomeye mu gufatanya n’inzego zitandukanye mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo. “Nyuma y’ubu bukangurambaga abantu bazumva ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, ahahuriye abantu benshi hagomba kuba hafunguye umwuka wo hanze winjira, kumenya ko gusengera mu bihuru bitemewe. All Gospel Today yiyemeje gukorana n’izindi nzego mu bikorwa bitandukanye kuko naryo ari ivugabutumwa.”
All Gospel Today (AGT) ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2013, rikaba rihuza ingeri zitandukanye z’abantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’Iyobokamana (Gospel) barimo; Abashumba bahagarariye amatorero atandukanye, Abavugabutumwa, Abahanzi, Abakuriye amakorali n’amatsinda y’abaririmbyi, Abanyamakuru, n’Abatunganya umuziki, abayobora ibitaramo (MCs), n’abandi.
All Gospel Today imaze gukora ibikorwa by’urukundo binyuranye byakoze ku mitima y’abatari bacye. Mu mwaka wa 2016 tariki 24 Mata AGT yasuye abarwayi bo mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, icyo gihe iri tsinda rikaba ryarafashije abarwayi 32 bari barabuze amafaranga yo kugura imiti, ribishyurira fagitire y’imiti yose bari barandikiwe n’abaganga. Mu mpera z’umwaka wa 2020 nabwo iri tsinda ryasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima ryishyurira abagore bari bamaze iminsi babyaye ariko barabuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro.
