Umugore wa Cristiano Ronaldo yibukije isi ko Imana itameze nk'abantu

Umugore wa Cristiano Ronaldo yibukije isi ko Imana itameze nk'abantu

 May 5, 2023 - 10:13

Nyuma y'amagambo menshi amaze iminsi avugwa ku mubano wabo, Cristiano n'umugore we, abakomeje kugerageza guturisha abakunzi babo.

Nyuma y'ibihuha byose n’amakuru yose yerekeranye n’umubano wa Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo, birasa nkaho ibintu byose bituje kandi biri mu buryo, nyuma y’uko Cristiano yiyemeje kubikemura mu buryo bwe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yashyiragaho amashusho  asomana n’uyu mugore we.

Georgina Rodriguez yongeye kwibutsa abantu ko Imana ari yo ifite ubushobozi [Getty Images]

Muri ubu buryo, Georgina na Cristiano bakomeje umubano wabo w’urukundo muri Saudi Arabia, aho Cristiano Ronaldo akinira Al-Nassr, kuva yahitamo gutangira ibintu bishya kure y’umupira w’Uburayi mu ntangiriro z’umwaka.

Hagati aho, Georgina we, yari ahugiye cyane mu kazi keshi, cyane cyane mu kumenyekanisha icyegeranyo cye kuri  Netflix.

Mu minsi yashize, Georgina Rodríguez yahisemo imbuga nkoranyambaga kugira ngo atange ibisobanuro kuri iyo ngingo y’umubano wabo, abinyujije mu butumwa butari burebure.

Yanditse ati: “Imana irinda abayiringira.” Ni ubutumwa bwashakaga kumvikanisha ko we yizeye ko Imana ibarinze n'ubwo abantu bakomeza kuzamura ibihuha, cyane aheruka kuvuga ko byose biterwa n'ishyari isi ibafitiye.

Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo bari baherutse gucecekesha isi ubwo bashyiraga hanze ifoto bari gusomana[Getty Images]

Usibye ayo magambo, umunyamideli yashyizeho yambaye yambaye ishapure mu ijosi.

Georgina azwiho kuba umwizerwa,  kandi akizera ashikamye, nkuko bigaragara kuri iyi post yashyize kuri Instagram.