U Burusiya bwariye karungu nyuma y'igitero cyivuganye abakomando babo

U Burusiya bwariye karungu nyuma y'igitero cyivuganye abakomando babo

 Sep 24, 2023 - 21:21

U Burusiya bwakoze ibitero bikomeye mu bice birenga 25 bya Ukraine nyuma y'igitero gikomeye bagabweho ku birindiro byabo bikuru muri Crimea bikivugana abasirikare bakuru.

Mu gitondo cyo ku wa 22 Nzeri 2023, nibwo umuvumba wa misile za Ukraine zahuranyije abakomando b'ingabo z'u Burusiya zirwanira mu mazi mu nyanja y'umukara mu gace ka Crimea kigaruriwe n'u Burusiya mu 2014 ku cyambu cya Sevastopol, nkuko byemejwe n'ubutasi bwa Ukraine.

Ku bw'ibyo, guhera ejo ku wa Gatandatu kugera magingo aya, u Burusiya bwariye umwanda kuko buri kurasa ahantu hanyuranye muri Ukraine, aho ibice birenga 25 byagabweho ibitero bikomeye. Mu ijoro ryakeye, misile ziremereye zasekujwe muri Zaporizhzhia na Kherson abantu batatu hahita bahasiga ubuzima.

Ukraine yakoze igitero gikomeye muri Crimea ku wa Gatanu

Yurii Malashko umuyobozi w'ingabo muri Zaporizhzhia ku ruhande rwa Ukraine, yavuze ko ibintu byinshi byangijwe kandi ngo ibitero byakozwe mu bice 25 bitandukanye muri ako gace. Naho kandi mu gitondo cya none, Oleh Syniehubov umuyobozi w'ingabo muri Kharkiv nawe yavuze ko ibitero bya Moscow byahitanye umwe ndetse n'amazu arasenywa.

Ntabwo byarangiriye aho kandi, kuko muri Kherson n'ubundi, ibyaro bitanu byagabweho ibitero bikomeye nk'uko byemejwe n'umuyobozi w'uyu mugi Oleksandr Prokudin, ari nako abantu babiri bahise bahasiga ubuzima.

U Burusiya buri kwihorera nyuma yo kuraswaho muri Crimea

Ikindi gitero cyakozwe n'ingabo z'u Burusiya mu buryo bwo kwihorera, cyikaba cyakozwe mu Majyepfo ya Ukraine mu gace ka Nikopol nkuko biri kwandikwa n'ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw'isi. Serhii Lysak umuyobozi w'ingabo muri Dnipropetrovsk akaba avuga ko hakomeretse benshi ndetse n'inyubako zirangizwa.

Magingo aya ku mirongo y'urugamba ibintu bikaba bikomeje gukomera cyane dore ko Ukraine yatangaje ko ntabyo kujya mu biganiro n'u Burusiya hakiri ku butegetsi Perezida Vladimir Putin mu ntangiriro z'icyumweru wakwenaga Ukraine n'Uburengerazuba bw'isi bwabahaye ibihano ariko bikaba aribo biri kuzutaguza bigaramiye.