Nyamagabe :Impunzi ziri kwigaragambya zamagana ubwicanyi

Nyamagabe :Impunzi ziri kwigaragambya zamagana ubwicanyi

 Dec 12, 2022 - 08:31

Iyi myigaragambyo yabaye uyu munsi tariki 12 Ukuboza 2022 hariya mu majyepfo y'u Rwanda.

Impunzi zikomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme, akarere ka Nyamagabe mu Rwanda, zazindukiye mu myigaragambyo ikomeye mu gitondo cy’uyu munsi.

Izi mpunzi zagaragaye zifite ibyapa bitandukanye birimo ubutumwa zageneye ubutegetsi bw’igihugu zikomokamo, by’umwihariko ubwamagana ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC.

Hari ubutumwa bugira buti “Turamagana ubwicanyi FDLR ikorera Abanyekongo b’abatutsi ndetse n’ubufatanye buri hagati yayo na Leta ya Kinshasa.”

Izi mpunzi kandi ziramenyesha Leta ya RDC ko zifuza gutaha, ariko mu gihe yaba yiteguye guhagarika ibikorwa bibangamira umutekano wazo n’abasigaye kuri gakondo.

Impunzi nyinshi ziba mu Rwanda zikomoka mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri teritwari ya Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu ay’Amajyaruguru. Hari izimaze muri iki gihugu imyaka irenga 25.