Igice cya mbere! Ibaruwa ifunguye yandikiwe abahanzi bacuruza amatike y’ibitaramo akagurwa n’inshuti zabo gusa!

Igice cya mbere! Ibaruwa ifunguye yandikiwe abahanzi bacuruza amatike y’ibitaramo akagurwa n’inshuti zabo gusa!

 Oct 22, 2021 - 07:13

Ndabyibuka ubwo hasohoka itangazo rivuye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko hasubitswe igitaramo Ikirenga mu bahanzi. Umuntu wese wari ufite amakuru kuri iki gitaramo yabaye nk'ukubiswe n'inkuba abandi babanza kugirango n'ibinyoma. Ukwemera kwanjye kuko ari guke nabajije umuvugizi w'Umujyi wa Kigali ambwirako inkuru ari impamo, ibitaramo n'ibindi birori bihuza abantu benshi byasubitswe. Ni itariki 8 Werurwe mu 2020 itazamva mu mutwe. Havuzwe byinshi ariko ukuri guca mu ziko ntigushye, coronavirus yari yamaze kwinjira mu rwa Gasabo. Ikindi kandi Amagara aruta amagana. Byari ngombwa kwirinda kuko biruta kwivuza. Umwaka n’amezi arindwi urirenze abakunda umuziki batabona amahirwe yo gutaramirwa n’abahanzi bakunda. Gusa nanone ibitaramo byagarutse ariko ntawahamyako hari isomo abahanzi bakuye mu bihe bamaze bipfumbase. Niba ari ba mpana vuba nigendere nta kabuza tugiye gusubira mu nkuru nk'izo twahozemo. Runaka yateguye igitaramo abura abafana. Runaka yinjije abana bo ku muhanda muri sitade kugirango yemeze bagenzi be ko akunzwe cyane. Runaka yaserereye n'itangazamakuru ryafotoye intebe zirimo ubusa. Niba koko abahanzi bakoze ibyitwa Hit bakunzwe atari bimwe byo kumva no kureba indirimbo kuberako itangazamakuru ryazibahatiye (Power play) bizasuzumirwa ku rukundo abafana babereka bitabira kugura tike z'ibitaramo doreko ubu nta zindi nkuru zigiye kwiganza usibye ibitaramo.

Iyi nkuru irasaba abahanzi, abafana, Leta n’abategura ibitaramo  ndetse n’itangazamakuru ry’imyidagaduro risa nkaho rikora ari uko ibitaramo byagarutse kwikubita agashyi

Hari umunyamakuru w’inshuti yanjye twigeze kuganira kuri telefoni (telephone) ambwirako hari uwo bakoranaga wahengereye hajeho guma mu rugo akigira mu bindi. Batangajeko ibitaramo bigarutse yahise agaruka kuri mikoro (microphone). Uwo yahiriye iba imeze nka kumwe abategetsi bo muri Afurika bagundira ntibarekure kugeza baguye ku butegetsi. Murumvako yagaruwe twa giti tuva mu bategura ibitaramo, udutangwa n’abahanzi bagamije kwamamaza ibihangano byabo n’ibitaramo muri rusange. Ubaye ukurikira ibinyamakuru bikora ikitwa showbiz ntakabuza wasanga harabayeho kugabanya ababikora abandi barirukanywe kuko ibyo bakora bifatwa nk’ibidafite umumaro. Ibiganiro bitari bike byarahagaze.

Icyo nabwira abakora bene ibi biganiro si ugutegereza gukamirwa n’abahanzi cyangwa se abakoresha. Nibakore ibiganiro biri mu mujyo wo gucuruza. Noneho abakoresha babo bazashiduka bimwe basuzuguruga aribyo byinjiriza akayabo ibitangazamakuru ari nako bizamura igikundiro cya bya bitangazamakuru.

 Abanyamakuru ba showbiz

Buri wese uba muri showbiz akwiriye kugira itafari ashyira ku ruganda rw’imyidagaduro uko abishoboye. Kuba abahanzi bavugwaho amakuru abakundisha abanyarwanda biri kugenda bizimira ariko nanone kuba umuhanzi yacyahwa ntibifatwe nk’igikuba nabyo usanga byaratewe umugongo. Wagirango abahanzi bacu tubafata nk’abazi byose nyamara ugira Imana agira umuhana. Ariko biragoye kujora ikintu udafiteho amakuru. Twe dukora showbiz dukwiye guhora twiga tukagira ubumenyi buruta ubw’abakora ibyo tunenga. Hari umunyamakuru uvugako igihangano ari kibi wamubaza ibyo ashingiraho akabibura. Uwo akwiriye kumva/kureba umuziki nk’abandi bafana basanzwe ku muhanda.

Ese niba ibihangano byose bisohoka ari byiza (hit) kuki bigera mu kujya mu bitaramo byabo hakabaho gutekereza kabiri?

Umuhanzi umaze imyaka irenga 10 mu muziki ntiyabura inshuti ze 200 zishobora kumukura mu isoni zikagura tike kugirango adaseba. Erega nizo ziba zesebye. Ariko bene uyu muziki nta kizere uba utanga usibyeko itangazamakuru rishobora kubeshya umuhanzi ko arenze kandi ibyo akora nabo biherera bakabiseka. Habeho guhamagara imbwa mu mazina yazo, nanone habeho gutanga umurongo uhamye w'uko umuhanzi yazamura urwego ariko. Umuhanzi wiga ibishya ashobora guhirwa kurusha uwizerera mu mpano.

Guhera muri iyi weekend tariki 23 Ukwakira 2021, ibitaramo birimo abahanzi n’abafana biranzika. Ubundi mu 2010 kureba umuhanzi muri album launch byari 5000Frws. Ubu muri Kigali Arena kureba Bruce Melodie umaze imyaka 10 atanga ibyishimo amake ni 10,000Frws. Nubundi ni 5000Frws kuko andi 5000 ni ayo kwipimisha coronavirus. Iyo witonze ukareba ubushobozi bw’abitabira ibitaramo hano mu Rwanda usanga atari babantu basaba umunyu. The Ben yigeze gutarama muri Gala Dinner yo kwita izina ari 120$. Abahanzi barimo Koffi Olomide aza muri Kigali Convention Center amatike yarashize. Meddy ataramira abanyarwanda I Nyamata muri Beer Fest, tike zarashize. Wizkid i Rugende tike zarashize. Kassav iza mu Rwanda mu 2020 abaguze tike babuze uko binjira habaho gukora ikindi gitaramo cya kabiri. None kuki abahanzi bacu bagorwa no kubona abagura tike z’ibitaramo byabo?

Uburyo bakoramo umuziki busa nk’aho ari bumwe ariko imiririmbire n’urwego rwo gukora umuziki rwo rurazamuka.

Kuririmba ni byiza barabishoboye, bakora amashusho meza ariko ntibazi ibyo abo bahangira bakunda. Hari umufana naganiriye nawe mu 2020 mu nama ya CAX nyuma ya Mr Flavour ubwo yari amaze kuririmba. Yagize ati:”Mu buzima bwange nifuzaga kuzabona Mr Flavour nashaka ngahita nipfira”. Yari umukobwa ukibyiruka. Yambwiyeko iyo kwinjira biza gusaba ibihumbi 50,000Frws yari kuyatanga yashaka akaburara. Hari undi nabajije ambwirako aho kujya mu gitaramo cya runaka (umuhanzi nyarwanda ukunzwe) yajya aho baririmba karaoke. Yambwiyeko nta gishya yaba agiye kureba kuko nubundi ibyo akora kuri stage ari bimwe kuva yakwamamara kugeza ubu. Bivuzeko atazi igishimisha abafana be.

Isomo riri aha ( Music related business)

Ese abahanzi bacu bakora umuziki ushobora gufata imitima y’abawumva noneho habaho gutarama bakaba bakirya bakimara? Igisubizo hano cyatangwa n’abafana. Icyokora abanyarwanda bafite amafaranga n'abakunda ibirori si abavuka mu miryango ikennye. Ijambo ikirori ryoherera umwana wo mu bisubizo kurusha bamwe barya saa cyenda bakazongera ku wundi munsi. Aba rero bifite kubafata bugwate bisaba kwiga ibyo bakeneye nk'uko umusirikare yiga urugamba agiye kurwana kugirango azarutsinde. Bamwe bisanga bamamaye batazi uko byagenze bazahora baririmbira abari gusoma agacupa kagura 1000frws.

Hari abahanzi mu Rwanda bataziko ubwabo ari imari ihenze ku buryo hari aho ujya kunywera igisindisha cyangwa ikidasindisha kigura 800Frws ukaba wahamusanga nta kindi kiguzi kibayeho mukaganira. Kugirango uyu muhanzi wishyure 10,000Frws byo kujya kumureba mu gitaramo byasabako mwaba muri inshuti bitari urukundo rwa muzika ye kuko nta gishya uba witeze. Kandi muba muhorana rero nta rukumbuzi uba ufite nka rumwe The Ben na Meddy beretswe ubwo bagarukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 bibera muri Amerika.

Abahanzi bacu bakwiriye kumenya igihe cyo kuboneka, abo bakwiriye guhura nabo, aho kuba bari hahenze ku buryo uwahagera nubundi ari wa muntu Wabasha kugura album igihe cyose yayishyira ku isoko. Kwiburisha bigamije gucuruza. Kutigira sesa bayore. Mbese ukamubona wari umukumbuye. Nonese guma mu rugo ko yabayeho abafana babo ntibakurikiraga muzika yabo? Rero bige kwiyima abafana.

Hari abahanzi wifuza kumva ibihangano byabo ukaba utakwifuza kubareba baziririmba (Poor stage performance)

Ubundi aha byakumvikana neza urebye indirimbo ya Diamond Platnumuz yitwa “Mbagala”. Iyo ndirimbo ubwayo ni ubahamya bwiza bw’impinduka ziba mu iterambere ry’ibikorwa by’umuhanzi. Yari umuhanzi rwose ukennye kandi udafite guhanga udushya. Noneho uze urebe indirimbo Kidogo. Mu 2016 mu ndirimbo yahuriyemo na P’square yari yaramaze kwiga isoko ashaka icyo rimusaba. Kandi koko yari azi neza aho isi igana n'icyo bimusaba kugirango azabashe kuguma ku isoko yari asanzeho ba Wizkid bizerera mu mpano n'igikundiro. We byari ngombwa kwiga imbyino zo muri Kongo (RDC), akiga imbyino za Michael Jackson, akavugurura imbyino za Mr Nice. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imiziki kuri YouTube yigeze kuvugako Diamond Platnumz amashusho ye ahoramo udushya ku buryo kuyareba utarambirwa.

Mu Rwanda dufite abahanzi bafite indirimbo ziryoheye amatwi ku buryo bakwiriye gushaka isoko ku bigo bicuruza telefoni bakagirana amasezerano yo gukora (jingles, promo, sonorization) zikoreshwa muri telefoni kuko ubwabo gucuruza ikijyanye n’uko bitwara rubyiniro biri kure nk’ukwezi. Gukora indirimbo byateye imbere ariko uko abahanzi bitwara muri za ndirimbo bihumira ku murari. Turacyafite video zirimo abakobwa bagaragara bamwenyura, mbese bazizamo nk’imitako nyamara bishyuwe.

Mr Flavour yigeze kumbwirako  iyo bigeze mu gukoresha umukobwa, akora ibyo abafana bifuza. Bivuzeko akora ibisiga inkuru I musozi. Umuhanzi akwiriye guhora yiga uko urubyiniro rugenda mu kurushaho gucuruza. Ubundi abakinnyi, umutoza mbere mu gutegura umukino usanga afata umwanya akareba imikino y’ikipe bagiye guhura. Abitabira amarushanwa mpuzamahanga uzasanga bahora bareba uko abababarusha bitwara. Inaha umuhanzi iyo Atari muri studio aba ari kureba agafilimi kagezweho. Ni bake bareba ibitaramo by’ababarusha amazina. Kwiga ni uguhozaho. Iyo utihugura ubumenyi burahguta. Iyi baruwa tuyisubikire aha, ubutaha hazaza iyandikiwe abafana, Leta n’abategura ibitaramo. Mugire ibihe byiza!.