Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yahawe ubutaka mu mujyi wa Kigali

Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors yahawe ubutaka mu mujyi wa Kigali

 Jul 24, 2021 - 10:29

   Masai Ujiri uyobora ikipe ya Basketball yo muri Amerika yitwa Toronto Raptors yagize uruhare mu gutanga igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena, kuvugurura ikibuga cya Club Rafiki I Nyamirambo yahawe ubutaka (inkondabutaka) ya hegitare 2.4 (2.4 ha)

Uyu munyabigwi mu mukino wa Basketball w’imyaka 51 afitanye umubano wihariye na perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Imwe mu mishinga ya Baskeball irimo ingando z’abana bakina Basketball ziba kuva mu 2015 n’ Umushinga GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria ariko mu 2014 Masai awagurira no mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda aho yagize uruhare mu isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyaje gutahwa na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ku wa 8 Kanama 2017.

Perezida Kagame na Masai Ujiri kandi muri Gashyantare 2020 bamuritse iserukiramuco rya Giants of Africa ryagombaga kubera i Kigali muri Kanama 2020 rigahuza ibihugu 11.

Icyo gihe Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri wazanye Umushinga Giants of Africa, avuga ko iri huriro ari ingenzi ku buryo ryabyazwa umusaruro mu kuzamura abana ba Afurika.

Masai Ujiri na we yashimiye Perezida Kagame ku ruhare agaragaza mu iterambere rya Afurika, avuga uburyo ari umugabo ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje byose nko kuba yaramubwiye ko agiye kubaka Kigali Arena mu gihe gito ikaba irubatswe.

Icyo amategeko ateganya ku guhabwa ubutaka

 Masai Ujiri yabuhawe ku mpamvu zihariye z’inyungu z’igihugu zigamije kwihutisha iterambere nk’uko bigenwa n’itegeko no 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka mu Rwanda n’Itegeko Nshinga rya 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015.

Iteka rya Perezida ryemeza itangwa ry’ubu butaka ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 19 Nyakanga 2021, nyuma y’aho bisabwe na Minisitiri w’Ibidukikije ndetse Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 ikabyemeza.

Ni ubutaka buri mu kibanza n° UPI 1/02/13/04/972 bungana na hegitari ebyiri n’ibice bine (2,4 ha) buherereye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Iteka rya Perezida rihesha Masai ubwo butaka rivuga ko afite inshingano zo kubukoresha icyo yabuherewe n’iteganyabikorwa yagaragaje ryemejwe n’urwego rubifitiye ububasha, amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka n’izindi nyandiko zigenwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Mu gihe atubahirije ibiteganyijwe, Leta y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo gutesha agaciro inkondabutaka yatanzwe kuri ubu butaka nk’uko muri iri teka rya Pereizida bikomeza bisobanurwa.

Ese umunyarwanda yabuhabwa?

 Uretse kuba umunyamahanga ahabwa inkondabutaka iyo agaragaje umushinga w’ishoramari wagirira akamaro igihugu, Umunyarwanda na we afite ubu burenganzira bwo guhabwa inkondabutaka nk’uko bigenwa n’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda mu ngingo ya gatandatu. Biteganyijwe ko Masai Ujiri azubaka ibikorwaremezo birimo Hotel, Resitora, amaguriro y’ibibuga bitandukanye, ibibuga bya Basketaball, na Tennis.