Wizkid yageze ku gahigo gafitwe na Diamond Platnumz na Burnaboy

Wizkid yageze ku gahigo gafitwe na Diamond Platnumz na Burnaboy

 Oct 20, 2021 - 16:22

Wizkid yamaze kuzuza Miliyali y’abamurebye kuri YouTube.

Wizkid uri mu bahanzi bakunzwe muri Africa no ku isi muri rusange yamaze kugeza miliyali y’abantu bamaze kumva no kureba ibyo ashyira kuribYouTube.

Wizkid aje ari umuhanzi wa kabiri muri Nigeria nyuma ya Burnaboy uherutse kuyuzuza muri uyu mwaka, akaba umuhanzi wa gatatu muri Africa kuko imbere yabo hari umu Tanzania Diamond Platnumz wujuje miliyali umwaka ushize 2020.

Wizkid ahigitse mugenzi we bahanganye kuva kera Davido ukibura Milliyoni 250 ngo agere kuri aka gahigo.

Wizkid abigezeho nyuma yuko indirimbo ye Essence yakoranye na Tems ikomeje kwegukana ibihembo bitandukanye ku isi ikaba iri no mu ndirimbo 10 zikunzwe muri Leta zunze umwe za Amerika ku rutonde rwa  Billboard Hot 100.

Reba indirimbo ya Wizkid afatanyije na Tems yitwa Essence