Mu kiganiro kirambuye yagarutse ku ishusho y’ikibazo cya Coronavirus aho yashimiye abanyarwanda uko bakomeje gufatanya na Leta kukirwanya. Ikibazo cyo kuba hari igihe kizagera abanyagihugu bagahatirwa kwikingiza yasubije ati:”Ntabwo abanyarwanda wabahatira kwikingiza kuko nta nkingo zihagije dufite”. Yakomeje avuga ko kwikingiza ari ibintu bimaze kumenyerwa ku buryo hari indwara zacitse burundu kubera kwikingiza. Kuri Coronavirus yavuze ko ibihugu bimwe bikize byatangiye gushyiraho amabwiriza ariyo azasaba abashaka kujyayo kuba barikingije. Ati:”hari ibihugu byatangiye gutegeka abaturage bashaka kujyayo kuba barikingije rero izo ngamba zizaba nk’itegeko ariko sit we tuzaba twategetse abanyarwanda”.
Yasabye Uganda kudohora
Perezida Kagame ageze ku kibazo cya Uganda n’u Rwanda bibanye nabi kandi byarahoze ari abaturanyi beza yagize ati:”Jye mbona ibibazo Bihari bimaze gufata intera kuko Uganda hariyo abanyarwanda benshi batotezwa bazira ubusa, ubanza bisigaye biri muri politiki yabo kuko bimaze gufata intera”. Yasabye Leta ya Uganda kuba yakoroshya ibyo bibazo kuko nta musaruro bizabagezaho. Yavuze ko bigoye kwiyumvisha ukuntu abanya-Uganda bafashwe neza mu Rwanda nyamara abanyarwanda bakaba bahohoterwa muri Uganda.
Uko yifata iyo Arsenal yatsinzwe
Perezida Kagame ni umufana ukomeye wa Arsenal yo mu Bwongereza. Yagarutse ku mateka yayo. Ati:”Hashize imyaka irenga 30 nyifana”. Ubundi mbere yari ikomeye. Yavuze ko mu 2011 yakoze Twitt nk’iyo yakoze mu minsi ishize. Ati:”Bajyaga (Arsenal) baza mu bambere, abakabiri, aba kane bigeza aho baza mu 10, iyo ukunda ikintu akantu gato ntikagutandukanya, ndahendahenda, ndihangana aho bibaye ngombwa ntanga inama ariko sinayireka kuko batsinzwe”. Yasoje avuga ko mu minota ya mbere abona ko iri butsindwe ariko ntashobora kureka kuyifana. Ati:”Sinjya mpunga ibibazo nicyo kintunze, mfite inshuti yanjye ikajya mu mibazo akomeza kuba inshuti yanjye keretse ashatse kwangiza ubushuti dufitanye. Ahubwo mbishoboye ndamufasha, sinahunga umuntu tuziranye kuko afite ibibazo, bariya (Arsenal) barakora amakosa bashobora gukosora bakongera bakaba abahanga”. Perezida Kagame avuga ko iyo ari mu Bwongereza hari umukino wa Arsenal ajya muri sitade kureba umukino. Hari umukino wahuje PSG na Arsenal yamaze abantu amatsiko avuga ko buri kipe yayiha 50%. Kuri ubu ni umufana w’amakipe abiri ariko PSG atangiye kuyikurikirana aho igiranye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda (Visit Rwanda).